Afurika

Abanyeshuli batsinze ku manota yo hejuru mu bizamini bisoza abanza na Tronc Commun

Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’abarangije amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’amashuri y’inderabarezi (TTC), aho mu banyeshuri bakoze ibizamini by’abanza bangana na 286,721, abatsinze mu cyiciro cya mbere ari 10700 bangana na 3.8%.

Muri iki cyiciro abakobwa ni 4902 naho bahungu 5798. Mu cyiciro cya kabiri abatsinze ni 17.8%, naho icya gatatu ni 51%. Abatsinze mu cyiciro cya kane ni 28% naho icya nyuma (U) harimo 19%.

Umwana witwa Humura Elvin niwe wahize abandi mu mashuri abanza yigaga kuri Wisdom School i Musanze, yakurikiwe na Niyubahwe Uwacu Annick wo kuri Nyamata Bright School, naho uwa gatatu Mutayumba Vanessa wo kuri Kigali Parents School.

Mu cyiciro rusange (Tronc Commun), hakoze 115 417 barimo abakobwa 62 209 bangana na 54% n’abahungu 45.6%. Abatsinze mu cyiciro cya mbere ni 10451 barimo abahungu 6132.

Uwa mbere mu cyiciro rusange (Tronc Commun) ni Mucyo Salvi asoje Ecole des Science de Byimana, yakurikiwe na Gashugi Adeline wo kuri Lycée Notre Dame de Citeaux, naho uwa gatatu ni Uwimbabazi Alliance wo kuri Fawe Girls School.

Mu nderabarezi hakoze abanyeshuri 4 251, abatsinze mu cyiciro cya mbere ni 25.7%. Uwabaye uwa mbere ni Epreve Joselyne wigaga TTC ya Rusizi, uwa kabiri ni Nishimwe Esron wo muri TTC Mururu na yo y’i Rusizi, uwa gatatu ni Igiraneza Divine wo muri TTC Mwezi ya Nyamasheke.

Abize uburezi 10 ba mbere bose bize muri Rusizi na Nyamasheke. Abatsinze neza ba mbere barahabwa mudasobwa mu rwego guteza imbere ikoranabuhanga.

Abashaka kureba amanota y’abakoze ibizamini banyura kuri www.reb.rw ugakanda ahanditse View result, ugakurikiza amabwiriza. Ushobora no gukoresha telefoni igendanwa ukandika S3 ku biga muri Tronc Commun na P6 ku b’amashuri abanza, ugashyiraho kode yawe hanyuma ukohereza kuri 4891.

Ingengabihe ya Mineduc y’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye wa 2020 igaragaza ko uzatangira ku wa 6 Mutarama.

Ababyeyi n’abanyeshuri bategereje itangazwa ry’amanota

Ubwo umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje yashyikirizaga Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Munyakazi

Dr Munyakazi yavuze ko aya manota yasohokanye n’ibigo abana bazigaho

Humura Elvin wahize abandi mu mashuri abanza yigaga muri Wisdom School i Musanze

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top