Afurika

Aloys supply company Uruganda rugezweho mu gutunganya akawunga mu Rwanda

Aloys Supply company ni uruganda  rutunganya akawunga ku buryo bugezweho hifashishijwe imashini zujuje ubuziranenge  rukaba ruherereye mu karere ka Rwamagana . Aya makuru yemezwa n’umuyozi warwo bwana Ndayishimiye Paul uvuga ko nyuma yo kumva impanuro z’abayobozi batandukanye bahisemo gushinga uruganda rwujuje ibyangombwa  mu rwego rwo gukomeza guhesha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, ndetse no kwishakamo ibisubizo. Nkuko ubuyobozi bwigihugu cyacu bubidushishikariza.

Agira ati” Icyo twabanje kwitaho ni gushaka imashini zigezweho zadufasha gutunganya neza umusaruro ukomoka kubigori  kuburyo kawunga  dutunganya yapiganirwa ku isoko ry’akarere”.

Uru ruganda rumaze amezi agera kuri atanu rutangiye gukora umuyobozi warwo avuga ko  biteguye gutanga serivise inogeye abakiriya , ibi bakazajya  babikora bubahiriza amasezerano bagirana nabo harimo kubaha ibiro byuzuye mu gihe hari abandi batuzuza ibiro.

Ibi uyu muyobozi abivuze mu gihe hari bamwe mu bafite inganda zitunganya akawunga ariko ugasanga ibipimo biri inyuma ku mifuka bitandukanye n’ibiri imbere.

Ndayishimiye Paul ati” Abantu batanga ibiro bituzuye bararye ari menge naho ubundi inzego z’ubutabere ziri maso

Kuri we ati” Uyu muco ubangamiye  igihugu ndetse n’abacuruzi bubahiriza ibipimo kuko usanga ku isoko hari akawunga inyuma ku mufuka handitseho ko harimo ibiro makumyabiri na bitanu kandi harimo cumi n’icyenda kakagura ibihumbi  cumi na birindwi , mu gihe akarimo ibiro byuzuye makumyabiri na bitanu  kari kugura ibihumbi cumi n’umunani birumvika na ko umuguzi azagura akamacye kuko atazi uko bimeze imbere”.

Akomeza avuga ko mu ruganda ayoboye bahagurukiye kurwanya ako karengane gakorerwa abakiriya gakorwa na bamwe mu bafite inganda.

Niki gishya uru ruganda rukora gitandukanye ni zindi nganda zikora akawunga mu Rwanda

Uruhererekane rw’Imashini zikora akawunga kugeza igihe kabonekeye ari numero ya mbere gusa

Uru rugaanda ruherereye muri zone y’inganda mu karere ka  rwamagana rufite imashini zigezweho zitoranya imyanda ishobora kuboneka mu bigori hadakoreshejwe abantu.

Ikindi gishya ni uko akawunga kaboneka ntaho gahuriye n’abantu byose bikorwa n’imashini ku buryo akawunga gasohoka gafite isuku ihagije, kandi kagasohoka ari numero ya mbere gusa.

Amakuru twahawe n’abariye aka kawunga bavuga ko bishimiye uburyo karyose bavuga ko batazongera guhangayikira zimwe zaturukaga mu bihugu by’abaturanyi.

Nizeyimana  yavuze ko yabanje kugura ibiro bibiri nyuma yumvise uburyo karyoshye agaruka kugura akandi. Ati” Byari bimenyerewe ko umucuruzi aza akamamaza kugira ngo ibicuruzwa bye bimuveho niyo mpamvu nabanje kugura ibiro bicye ngo mbanze numve uko bimeze ariko nasanze karyoshye “

Uyu akomeza avuga ko yari yarabaye inshuti n’abashoferi bajya mu mahanga kugira ngo bajye bamuzanira akawunga ariko ubu ntibikiri ngombwa.

Uyu muyobozi w’uruganda Ndayishimiye Paul  usanzwe ari ni umucuruzi mu mujyi wa Kigali usibye kuba atanga akawunga keza ni nawe uhagarariye inganda zitandukanye mu Rwanda harimo  uruzwi cyane ku ifarini yarwo rwitwa  AZANIA. Akaba  kandi ahagarariye ADMA  INTERNATIONAL uruganda ruzwiho kugira bisuits nziza mu Rwanda, Ubu kandi akaba ariwe uhagarariye MOUNT MERU ibyo byose ukaba wabisanga aho acururiza mu mujyi wa Kigali ukabihasanga ku giciro kiza.

Carine Kayitesi

umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top