Afurika

Royal Express iririzeza abanyarwanda ingendo zisoza umwaka zibagezayo amahoro

Royal Express ni ikigo gikora umurimo wo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, mu mihanda itandukanye ya Nyabugogo-Nyanza, mu Mujyi-Saint Joseph, Nyanza-Kimironko n’ahandi.

Imodoka za Royal Express zifite ikoranabuhanga rizifasha kumva ikintu cyose kiri iruhande rwayo cyayikateza impanu

Iki kigo kigiye gukuraho ibyari bisanzwe bimenyerewe ko mu mpera z’umwaka abagenzi bagana hirya no hino mu gihugu baba benshi bakabura imodoka, bikaba imbogamizi mu kunoza ingendo zabo. Umuyobozi wa Royal Express Muneza Nilla avuga ko bazakora ibishoboka byose icyo kibazo ntikibeho.

Mu Kiganiro kihariye n’ikinyamakuru  uyu muyobozi avuga ko batumije imodoka nshya zizunganira izisanzwe zihari, mu rwego rwo gutanga serivisi nziza mu mpera z’umwaka no gutangirana umushya mu isura nshya.

Agira ati “Ubu twatumije imodoka nshya muri iyi minsi ziraba zigeze i Kigali ku buryo ikibazo cy’abagenzi babura imodoka kitazabaho mu mujyi wa Kigali, aho buri minota cumi n’itanu, imodoka igomba kuba ihagurutse, bityo ntihabeho imirongo miremire y’abategereza imodoka igihe kirekire.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko batazibanda gusa ku rujya n’uruza rw’abagenzi mu mujyi wa Kigali, kuko biteguye no gutanga umusanzu wabo no ku bagenzi bajya mu ntara nk’uko basanzwe babikora mu minsi mikuru.

Royal Express n’umwaka 2020

Umuyobozi wa Royal Express Muneza avuga ko bafite gahunda nyinshi zitandukanye zo kurushaho kunoza no gutanga serivisi nziza, binyuze mu gutanga amahugurwa ku bakozi babo, basobanurirwa inshingano zabo n’uburyo bagomba kuzishyira mu bikorwa.

Imodoka nziza zigezweho nizo Royal Express ikoresha

Bafite kandi umushinga wo guha akazi abashoferi b’abagore n’abakobwa kuko bakoze isesengura basanga umugore amaze kugaragaza ubushobozi buhambaye mu kwita ku nshingano ze.

Agira ati “Byaragaragaye ko mu mpanuka nyinshi ziboneka mu gihugu inyinshi zikorwa n’abashoferi b’abagabo, mu gihe usanga ku bashoferi b’abagore, n’ubwo ari bake, badakunze gukora impanuka. Nituramuka duhaye akazi k’ubushoferi umugore, bwa bwitonzi bwe buzagira umusaruro ugaragara haba mu gutanga serivisi nziza ndetse no kugabanya impanuka za hato na hato.”

Umuyozi wa Royal Express avuga ko bafite umushinga mugari wo gushinga ishuri rizaba rifite inshingano zo kwigisha abashoferi uburyo bwo gutwara imodoka neza no kubaha ubundi bumenyi bugendanye n’ikoranabuhanga rigezweho mu modoka no gutanga serivisi nziza.

Muri uyu mushinga bazita cyane ku bagore n’abakobwa mu rwego kuzamura umubare wabo ndetse no kubaha akazi k’ubushoferi batwara abagenzi mu modoka nini. Ibi bikazongera umubare w’abagore n’abakobwa batwara imodoka zitwara abagenzi mu Rwanda kuko umubare wabo ukiri muto cyane.

Bamwe mu bashoferi baganiriye ni itangazamakuru bavuga ko batewe ishema no kuba ari abakozi ba Royal Express kuko akazi kabo kabafasha kuzuza inshingano zabo z’urugo zirimo kwishyurira abana amashuri, gutunga urugo n’ibindi biba bikenewe mu buzima bwa buri munsi.

Ikindi bongeraho gituma barushaho kunoza umurimo no kuwitangira ni uko iyo bahuye n’ikibazo, ikigo bakorera kibaguriza amafaranga bakagikemura batiriwe basiragira muri banki, bigatuma akazi na ko kadahagarara. Ibi bigakorwa binyuze mu kimina gihuza abakozi bose ba Royal Express.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top