Afurika

Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri basaga 1400 basoje amahugurwa yatanzwe na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi

Ku italiki ya 29 Ukwakira 2019 umuryango w’ababiligi uharanira iterambere ry’uburezi, VVOB kubufatanye numuryango MasterCard foundation,na kaminiza y’urwanda ishami ry’uburezi hamwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza Imbere uburezi REB batanze impanyabushobozi Ku barimu nabayobozi bamashuri basaga 1400 baturutse muturere 17 dutandukanye

Jef Peeraer  uyobora umuryango wa VVOB mu Rwanda agira ati “Ayamahugurwa afasha abayobozi b’amashuri kuyobora neza ibigo byabo ,agatuma Kandi n’abarimu barushaho kunoza umwuga wabo,bityo n’umunyeshuri akiga neza cyane dore ko ari nawe shingiro ry’uburezi”.

Abayobozi b’ibigo bisaga 500 namaze guhugurwa Ku miyoborere y’ibigo byamashuri Ari nabo bahawe impamya b’umenyi uyumunsi,naho amasaga 400 harimo gukurikirana amasomo.

Abashinzwe uburezi bo mu mirenge hari 200 bahuguwe kubijyanye no gukurikirana neza ibikorwa by’uburezi no gufasha abayobozi b’ibigo bya Mashuri mu mirenge yabo.

Isaac Munyakazi, umuyobozi muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yavuze ko minisiteri ishyigikiye iki gikorwa.

Ati “Nta kigo cy’ishuli cyazamura ireme ry’uburezi kidafite ubuyobozi bwiza.. Twishimiye kubona hari abantu bahabwa impamyabumenyi  zerekana ko bahawe ubumenyi, ariko icyo dushaka cyane ni uko hagaragara iminduka n’ibikorwa mu mashuri”

Avuga ku kamaro k’ireme ry’uburezi, Minisitiri yavuze ko bazakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo habeho ireme ryifuzwa ry’uburezi rizafasha abarimu ndetse n’abayobozi b’ibigo.

Methode Nsabimana, umuyobozi w’ishuri ryigenga riherereye mu karere ka Kayonza yagize ati “ntahandi ukura experience, uyibona iyo wakoze, ariko iyi gahunda yaje gutanga experience y’abayobozi b’ibigo.”

 Akomeza agira ati “Nyoboye ishuri ryigenga, kubona abantu biyandikisha mu ishuri ryigenga, bigusaba kugira itandukaniro n’abandi.” bagaragaza uburyo aya mahugurwa yagiriye akamaro abayitabiriye, buryo abarimu bafatwa, uburyo amasomo ategurwa ndetse n’uburyo amasomo atangwa biragenzurwa.

Isomo ry’ingenzi abahuguwe bahawe ni uruhare rw’umubyeyi mu myigire y’umwana we.

Madamu Mukakimenyi Ruth, umuyobozi w’umushinga uteza Imbere uburezi (leaders in Teaching) muri MasterCard Foundation yagize Ati”Dushimiye byimazeyo abahawe impamyabushobozi Bose kuva barashoje neza amasomo yabo.Umushinga Leaders in Teaching watekerejwe by’umwihariko hagamijwe kongerera ubumenyi abarimu n’abayobozi b’amashuri yisumbuye,mu mwuga wabo wo kwigisha.Ubu bagiye gusubira mukazi bafite ubumenyi buhagije,Kandi bazi neza ko bafite ubushobozi bwo kurushaho kuzamura imitsindire y’abanyeshuri bigisha

Umuryango VVOB watangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 2003 ukaba uterwa inkunga na Leta y’ububirigi mu Mashuri yisumbuye biterwa inkunga n’umuryango MasterCard Foundation.

KAYITESI Carine.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top