Afurika

Rutsiro: Bari mu rugamba rwo kwagura ubukerarugendo nk’umuti ku kibazo cy’ubushomeri

Akarere ka Rutsiro karangwamo ibyiza nyaburanga byinshi birimo igice kinini k’Ikiyaga cya Kivu, imisozi iteye amabengeza inyuzemo umuhanda wa Kivu-Belt uhuza Rutsiro na Rubavu, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, amashyamba ya kimeza yagizwe Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ibintu ubuyobozi bw’Akarere bubonamo amahirwe ashobora gutuma urubyiruko ruva mu bushomeri.

Meya w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance avuga ko umuhanda wa Kivu Belt unyura muri aka karere utabyazwa umusaruro uko bikwiye ngo abanyamahanga bahasige amadovise kuko hatari ibikorwa remezo bihagije.

Yagize ati “Kuba hari uburyo bwo kugenderana, kuvana umusaruro mu mirenge tukabasha kuba twawugeza mu yandi masoko rwose biri gutanga umusaruro, uranabona ko ari abakerarugendo banyura muri uyu muhanda bagenda bagura ibintu bagasiga amafaranga,ariko ntabwo bihagije hari izi modoka ziva muri Congo, Goma zijya Bukavu bose basiga amafaranga kuko bagenda bagura ibyo bakeneye ku masoko ari kuri uyu muhanda gusa ayo masoko ntahagije”.

Akomeza avuga ko n’ubwo bimeze bityo ariko hari gahunda zo gukomeza kubaka ibikorwa remezo ku nkengero z’uyu muhanda.

Yagize ati “Ariko tugiye gukomeza kubinoza kugira ngo haboneke udusoko tugezweho nko muri iyi ngengo y’imari hari agasoko kamwe tuzubaka hano i Congo ni, hari na twa stopovers [utuzu turi aho gucumbikira urugendo] twatangiye kubaka ku bufatanye na REMA mu mushinga wa LAFREC, aho hose bizajya bidufasha kugumana byibuze igihe gitoya abakoresha uyu muhanda kandi bakahasiga amafaranga”.

Umuhanda wa Kivu Belt uhuza Akarere ka Rutsiro n’akarere ka Rubavu ndetse na Rusizi dukora ku mipaka ya Congo ngo ugiye kubyaza umusaruro mu bukerarugendo.

Akomeza avuga ko muri utu tuzu duto bazubaka ku muhanda tuzafasha abatemebera aka karere kuguriramo umusaruro uboneka mu Karere ka Rutsiro nk’amata, ubuki, inanasi n’ibindi mu buryo bworoshye .

Uretse ubukerarugendo Akarere ka Rutsiro kandi gakungahaye ku mabuye y’agaciro ,nabwo bukaba bwitezweho kuzamura umubare wabava mu bushomeri, kuko imirenge yose igize aka karere ifite amabuye yagaciro .

Meya Ayinkamiye Emérence agira ati “Imirenge yose igize akarere igaragaramo amabuye y’agaciro. Turimo kuganira n’Ikigo gishinzwe iby’amabuye y’agaciro (RMB/ Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board) ku buryo umusaruro wavuye ahacukuwe amabuye y’agaciro wagira icyo usigira abaturage kandi turizera ko mu myaka iri imbere bizatanga umusaruro.”

Meya Ayinkamiye Emérence avuga ko n’amabuye y’agaciro ari mu karere ka Rutsiro ari mubyitezweho kuzahura ubukungu bw’aka karere

Akarere ka Rutsiro gaherereye mu ntara y’Iburengerazuba gahana imbibi n’akarere ka Rubavu ,Karongi ,Ngororero na Nyabihu gakungahaye ku mashyamba ya cyimeza ndetse gafite n’ikiyaga cya Kivu aho abaturage benshi bakora imirimo y’uburobyi muri iki kiyaga gihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo .

Akarere ka Rutsiro kagizwe ni imirenge 13 yose ikungahaye ku mabuye ya gaciro

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top