Afurika

REB yahawe na Leta y’Ubuhinde inkunga y’ibitabo ibihumbi ijana

Tariki 7 ugushyingo 2019, i Kigali Ku cyicaro cy’ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB),habaye umuhango wo guhererekanya inkunga y’ibitabo bigera ku bihumbi ijana.

Ibitabo byashyikirijwe u Rwanda , Bizafasha abanyeshuri kwiga no kumenya neza ubumenyi na siyanse

Iyi nkunga y’ibitabo ibihumbi 100 birimo iby’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima ndetse n’ubugenge bizifashishwa n’abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12 kuko ariho ngo usanga badafite ibitabo bihagije.

Umuyobozi wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée, avuga ko ibi bitabo bizafasha abanyeshuri bo mu burezi bw’imyaka 9 na 12 mu kuganisha ku cyerekezo cy’igihugu

Dr. Ndayambaje Irenee umuyobozi wa REB, aganira n’itangazamakuru yavuze ko ibi bitabo bizakoreshwa n’abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka Icyenda na 12 kuko byagaragaye ko aribo bafite ikibazo cy’ibitabo cyane kurusha abandi. kandi Yakomeje avuga ko ibi bitabo bizatanga umusaruro , bikazaganisha ku cyerekezo cy’igihugu aho gifite intumbero yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

akomeza, ati”Ibitabo twahawe birimo iby’Imibare (Mathematics), Ubugenge (Physics) n’Ubumenyamuntu (Biology), bizifashishwa mu mashuri yisumbuye ndetse harimo n’ibitabo by’ubumenyingiro n’iby’imibare bizifashishwa mu mashuri abanza bikaba bisanzwe bikoreshwa mu nteganyanyigisho mu gihugu cy’u Buhinde, ibi bikazadufasha gukomeza kuzamura ireme ry’umurezi no gushyira mu bikorwa icyerecyezo cya Leta cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.”

Uhagarariye u Buhinde mu Rwanda ,Oscar Kerketta ,yavuze ko iyi mpano y’ibitabo igihugu ahagarariye cyahaye u Rwanda ishimangira ubufatanye n’imikoranire iri hagati y’u Buhinde n’u Rwanda.

Avuga ko impamvu Bahisemo gutera inkunga y’ibitabo by’imibare na siyansi ari uko Siyansi ari isomo rikomera, iyo abanyeshuri bahawe ibitabo nk’ibi bikoze mu buryo buborohereza birabafasha kugira ngo bashobore kumva neza siyansi bigatuma bakura bafite ubumenyi buhagije, bityo bigateza imbere igihugu.

Akomeza avuga ko iki ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati ye na leta y’u Rwanda n’u Buhinde ko atari no mu burezi gusa iki gihugu gitera inkunga u Rwanda.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top