UBUKUNGU

Engen Rwanda yatangije poromosiyo kubakiriya bayo

Kuri uyu wa Gatatu, Tariki 20 Ugushyingo, 2019, I Kigali hatangijwe Poromosiyo ENGEN EXTRAVAGANZA idasanzwe igizwe n’udushya ndetse n’ubudasa izamara amezi atatu.


Ibihembo bizatangwa muri iri rushanwa


Bihanyijwe ko Iyi poromosiyo izamara amezi atatu guhera ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2019 kugeza tariki 20 Gashyantare 2019 .

iyi poromosiyo izajya ikorwa hagati ya saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba buri munsi guhera ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru.

Umuyobozi mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Sarah Doukure

Umuyobozi mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Sarah Doukure, yagize ati”Abitabira poromosiyo basabwa gufata amatike yo kwinjira muri tombola ku ntumwa zihagarariye Engen aho ikorera hose mu Rwanda kugirango babashe kwegukana irushanywa”.

Sarah akomeza avuga kugirango bashyizeho iri rushanwa bari bagamije kwshimana n’abakiriya ba ENGEN Rwanda muri iyi minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani.

Cyubahiro Kambare , ushinzwe kumenyekanisha ubucuruzi muri Vivo Energy Rwanda, avuga ko Kugira ngo wemererwe guhabwa itike ikwinjiza muri tombola, Ku mumotari agomba byibuze kunywesha lisansi itari hasi ya 5000 Frw, naho imodoka zisanzwe zisabwa guhsyiramo lisansi itari hasi ya 30,000 Frw mu gihe amakamyo n’amabisi agomba kunywesha lisansi itari hasi ya 50,000 Frw.

Akomeza avuga ko Abazitabira iyi poromosiyo basabwa kunywesha lisansi nyinshi ishoboka kugira ngo bageze kuri litiro 100 kugira ngo babone amahirwe yo gutsindira imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki nk’ igihembo nyamukuru kizatangwa ku munsi wa nyuma w’irushanwa kuwa Kane tariki 20 Gashyantare 2020.

Cyubahiro akomeza avuga ko igihembo nyamukuru cy’imodoka gifite agaciro ka miliyoni 15 z’amanyarwanda, ko kandi buri kwezi hazajya hatangwa moto 2 mu gihe cy’amezi atatu.

buri moto imwe ifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 400. Avuga ko bazanatangwa itike Ku munyamahirwe buri kwezi ifite agaciro k’amafaranga angana n’ibihumbi 500.

Kayitesi Caline

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top