Afurika

Mwarimu wakoze neza agomba kubishimirwa-Dr Ndayambaje Irene

Ubwo isi izaba yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarimu tariki ya 05 Ukwakira, USAID binyuze m’umushinga Soma Umenye yahaye Rwanda Education Board (REB)Tablet 90 za Sumsung ngo zihabwe abarimu bahize abandi.

Icyo gikorwa cyabaye tariki 2 Ukwakira 2019 ku kicaro gikuru cya REB I Kigali. Igitekerezo cyagaragaje umuhate USAID ifite m’ukuzirikana uruhare rw’abarimu nk’inkingi y’uburezi mu Rwanda.

Akomeza avuga ko iyo umwarimu akoze byiza bituma nabo yigisha baba beza ati:” Tugiye kwizihiza umunsi wa mwarimu ku nshuro ya  18 hakaba harahindutse byinshi ku buzima bwa mwarimu aho afashwa kwikorera, ibindi bimwunganira ni byinshi biri gukora na Leta kugira ngo mwarimu abeho neza“.

Luann Gronhovd

Ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango, Luann Gronhovd, umuyobozi ushinzwe uburezi muri USAID-Rwanda, yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha u Rwanda kugira uburezi bufite ireme no gutuma abana bagira amahirwe yo kwigishwa n’abarimu bafite ubumenyi bwisumbuyeho.

Yagize ati “Turizera ko iki gikorwa kizazamura ishami ry’uburezi, nka USAID, kuva Leta yarashyizeho uburezi bufite ireme. Igikorwa cyo gutoranya aba barium cyakozwe na REB, ndetse tunejejwe no kuba twaragiteye inkunga.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kizafasha abanyeshuri gutsinda neza mu ishuri kuko abarimu bazajya bakoresha izi Tablets bakora research banategura neza amasomo m’uburyo butabagoye.

Dr. Rene Ndayambaje, umuyobozi mukuru wa REB yishimiye ibi bihembo avuga ko ari igitekerezo kiza kuzirikana umuhate abarimu bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati “Tablets zizafasha mwarimu kwiyungura ubumenyi abuuye ku mbuga za interineti zitandukanye bityo bimufashe gutegura amasomo m’uburyo butamugoye.”

Dr. Rene NDAYAMBAJE

Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu umaze imyaka 18 wizihirizwa mu Rwanda. Umwaka ushize kuri uyu munsi Leta nabwo yatanze ibihembo ku barium bahize abandi. Muri uyu mwaka abarimu 416 bigisha mu mashuri abanza n’abandi 416 bo mu mashuri yisumbuye bazahabwa ibihembo. REB izatanga ibihembo ku barimu 2 muri buri cyiciro haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ndayambaje yavuze ko abarimu 60 bo muri buri karere aribo bazahembwa,  30 bo mu mashuri abanza na 30 bo mu mashuri yisumbuye, k’urwego rw’intara n’umujyi wa Kigali hazahembwa abarimu 5 bo mu mashuri abanza na 5 bo mu mashuri yisumbuye, k’urwego rw’igihugu hahembwe 2, umwe wo mu mashuri abanza n’undi wo muyisumbuye. Ibihembo bizatangwa hagendeye ku masomo umwarimu yitwayemo neza kurusha abandi.

Taliki ya 01 Mutarama 2019 mu nama y’inteko imishahara y’abarimu, icyo gihe imishahara y’abarimu yongereweho 10% m’urwego rwo guteza imbere imibereho yabo

KAYITESI Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top