AMAHANGA

SOS Children’s Villages Rwanda yizihije imyaka 40 imaze ikorera mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Nzeri 2019, Umuryango wita ku bana SOS Children’s Villages Rwanda wizihije isabukuru y’imyaka 40 ukorera mu Rwanda, wita ku bana batagira kirengera.

Ni umuhango witabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo umuyobozi mukuru wa SOS ku rwego rw’Isi Bwana Kaul Siddharta, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madadamu Nyirahabimana Solina, abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu, abarerewe muri SOS, Ababyeyi ndetse n’Abana barererwa muri SOS.

Abana bakoze akarasisi mu kwizihiza imyaka 40 SOS imaze

Bamwe mu batanze ubuhamya muri uyu muhango bagiye bagaruka ku byiza SOS yabagejejeho binyuze muri gahunda yayo yo gufasha imiryango ndetse n’abana batagira kirengera.

Munyetora Joseph ni umwe mu bafashijwe na SOS nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yavuze ko ubusanzwe avuka mu Murenge wa Bumbogo akaba yarinjiye muri SOS mu 1994 nyuma y’aho ababyeyi be biciwe agasigara wenyine afite imyaka 7 gusa y’amavuko.

Yakomeje avuga kandi ko nyuma yo kugera muri SOS yari afite ibikomere byinshi birimo n’ibyo kumuburi maze SOS ikamufasha kwivuza agakira hanyuma agasubira mu buzima busanzwe bw’umuryango aho SOS yamufashije kwiga, ndetse ubu akaba amaze kwigeza ku iterambere ryiza aho akorera ubucuruzi mu gihugu cya Kenya.

Yashoje avuga ko bashimira SOS kuko yabagaruriye ubuzima kuko bari barabuze ikizere ubu bakaba barakigaruriwe kuko babayeho nk’abandi bakuriye mu muryango.

Umuyobozi wa SOS ku Isi hamwe na Minisitiri w’Umuryango

Umuyobozi wa SOS Children’s Villages ku Isi Bwana Kaul Siddharta mu ijambo rye yashimiye SOS Rwanda ku byo imaze kugeraho mu kwita ku bana ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange , avuga kandi ko Isi igifite abana bagera kuri miliyon 2  bakeneye gufashwa bityo ko nta mwanya wo kuruhuka uhari, ari ugukora cyane kugira ngo umubare w’abana bakeneye kwitabwaho ubashe kugabanuka.

Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madamu Nyirahabimana Solina mu ijambo rye yashimye umusanzu w’uyu muryango mu kurengera abana b’u Rwanda mu myaka 40 ishize.

Madamu Nyirahabimana Solina ageza ijambo kubitabiriye umuhango

Akaba kandi  yijeje ubufatanye bwa Leta na SOS mu gukomeza kwita ku bana batagira kirengera, asoza asaba  Abanyarwanda kugira uruhare mu gufasha abana batagira kirengera kugira ngo nabo bagire amahirwe y’ubuzima bwiza.

SOS Children’s Villages Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta wita ku bana ndetse n’urubyiruko rutagira kirengera cyangwa rwabuze ababyeyi, ukaba warashinzwe mu mwaka wa 1979, mu masezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumye yo kurengera uburenganzira bw’umwana, Kuri ubu uyu muryango ukorera mu turere 4 mu gihugu aritwo : Gasabo, Kayonza, Nyamagabe na Gicumbi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top