Amakuru

Umushinga w’Abanyeshuri ba IPRC TUMBA niwo wahigitse indi mu marushanwa yateguwe na NIRDA.

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019, nibwo habaye muhango wo guhemba urubyiruko rwatsinze mu marushanwa ya “Innovation4IndustryRw Hackon”, yitabiriwe n’abahanga mu guhanga udushya twakemura ibibazo biri mu nganda.

Ni marushanwa yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere mu Rwanda, UNDP.

Abitabiriye aya marushanwa ni urubyiruko rufite imishinga ikiri ibitekerezo n’iyatangiye gushyirwa mu bikorwa igikeneye ubufasha mu bw’ubujyanama n’inkunga y’amafaranga.

Bari bamaze iminsi itatu bari kumwe n’ababafasha kunononsora imishinga yabo mbere yo kuyimurikira abagize akanama nkemurampaka kuri iki Cyumweru bakaba aribwo batoranyije abahize abandi.

Abarushanwaga bari mu matsinda 37, arimo atandatu yahawe ibihembo birimo irya mbere ryegukanye miliyoni 2 Frw n’andi yahawe miliyoni 1Frw, abahembwe bose bakazanahabwa amahugurwa y’amezi atatu bari mu kigo cyabugenewe.

Umushinwa wabaye uwa mbere ni umushinga w’Abanyeshuri biga muri IPRC Tumba mu byerekeranye na Tekiniki (Electronics and Telecommunication) bakoze imashini yifashishwa mu gutara ibitoki bigashya mu gihe gito kandi bitangiritse.

Abanyeshuri ba IPRC TUMBA bashyikirizwa ibihembo

Ni Umushinga witwa Smart URWINA, ugenekereje bishaka kuvuga urwina rukoresha ikoranabuhanga, bukaba ari uburyo bushya abo banyeshuri bavumbuye bufite ikoranabuhanga rituma nta mpungenge uwataze ibitoki agira kuko bwifashisha isanduku ikoze mu cyuma, ikagira uburyo bwo kugabanya cyangwa kongera ubushyuhe mu bitoki.

Iryo koranabuhanga riteganya ko ibitoki bishya mu minsi itanu, cyakora ngo hari indi miti abo banyeshuri babonye ko yakwifashishwa, urugero nka gaz yitwa Ethylene, ibitoki bikaba byashya no mu minsi ibiri bitewe n’uko inganda zitunganya ibitoki zibyifuza.

Izo mashini zifashishwa mu gutara ibitoki abo banyeshuri bo muri IPRC Tumba bavuga ko zizaba zigura ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda kuri koperative iyishaka, ariko igiciro gishobora guhinduka  bitewe n’igiciro cy’ibikoresho byifashishijwe.

Umwe mu bagize iri tsinda, Uwase Marie Aimée, avuga ko Umushinga wabo ugamije kugira ngo umuhinzi w’ibitoki ajye atara ibitoki bye bimare igihe ashaka kandi ntihabeho kwangirika kuko uburyo gakondo buba bufite ibibazo birimo gutema no kudahira igihe.

Avuga kandi ko nyuma yo guhabwa igihembo bagiye kucyifashisha mu gushaka uko bashyira mu bikorwa umushinga wabo bafashijwemo n’abafatanyabikorwa barimo NIRDA, yabemereye amahugurwa y’amezi atatu.

Abandi begukanye ibihembo barimo itsinda rifite umushinga witwa “Haute Baso” wo gukora imyenda hifashishijwe ibisigazwa by’ibisheke, indi mishinga yahembwe irimo Reusable Life Water Recycling Ltd, Affinity Engineering, Step Forward Innovators Gas Technology na Umurinzi Company Ltd.

Mu ijambo risoza uyu muhango Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ikigambiriwe atari amarushanwa ahubwo bifuza ko urubyiruko ruzana ibitekerezo byarwo by’umwihariko ibyibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga udushya tw’ibikorerwa mu Rwanda.

Yavuze kandi ko abatabashije gutsinda na bo bazakomeza kubaba hafi kuko abaje hano bose bafite imishinga myiza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top