Amakuru

Kigali: hatangijwe Sosiyete y’Ishoraimari nshya yitwa UMUJYOJYO INVESTMENT GROUP Ltd (UIG).

Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nzeli, 2019 I Kigali hatangijwe ku mugaragaro Sosiyete ikora ishoramari yitwa UMUJYOJYO INVESTMENT GROUP Ltd ( UIG).

Ni Sosiyete ihuje urubyiruko rwize n’urwiga ibuhinzi, ubworozi ndetse n’ibidukikije mu Rwanda yitwa AJADEJAR (Association Des Jeunes Agronomme pour le Developement Des  Jeunes Agri-Eleveur Au Rwanda

Ni Sosiyete kandi igamije gufasha urubyiruko rwize ubuhinzi n’ubworozi kubona akazi aho bazajya bapiganirwa amasoko ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bityo bagaha urwo rubyiruko akazi.

Iyi Sosiyete kandi izajya ishora imari mu buhinzi n’ubworozi aho izashinga inganda zitandukanye nk’izitunganya amata, ifumbire n’ibindi.

Si ibi bikorwa iyi Sisiyete izakora gusa kuko izanagurisha umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, aho abantu bazaba babasha kugura ibintu bikomoka ku buhinzi  baciye ku rubuga rw’iyi Sosiyete arirwo www.umujyojyo.com  ruzajya rugurisha umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’ibigori, ibishyimbo, afumbire, ibirayi, n’ibindi.

Aganira n’Itangazamakuru Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Sosiyete UMUJYOJYO INVESTMENT Ltd bwana Evariste Murwanashyaka yavuze ko bashyizeho uru rubuga kugira ngo bagurishe umusaruro mu Rwanda ndetse no hanze, guhuza abacuruzi ndetse n’abaguzi,  kwamamaza ibikorwa bya Sosiyete ndetse no kumenyekanisha ibyo bakora.

Bwana Evariste Murwanashyaka Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi UMUJYOJYO INVESTMENT Ltd

Yavuze kandi ko uru rubuga ruzorohereza abaguzi kuko umuntu azajya ajya ku rubuga agahita ahasanga igicuruzwa ashaka agahita akigura bitamugoye kigahita kimugeraho aho aherereye.

Umuyobozi uhagarariye AJADEJAR (Association Des Jeunes Agronomme pour le Developement Des  Jeunes Agri-Eleveur Au Rwanda) Thacienne Menyugaruke we yavuze ko bagize igitekerezo cyo gushinga iyi Sosiyete y’ishoramari kugira ngo bakore biteze imbere banashore imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Thacienne Menyugaruke Umuyobozi wa AJADEJAR

Kuri ubu UMUJYOJYO INVESTMENT Ltd watangiranye imari shingiro ingana na Miliyoni 200 ndetse n’abanyamigabane bagera kuri 335, ariko bakaba bakomeje kwandika ababyifuza kuko bamaze kwandika abagera kuri 886.

Bamwe mu bari bitabiriye itangizwa rya Sosiyete UMUJYOJYO Ltd

Kwinjira muri iyi Sosiyete y’ishoramari UMUJYOJYO INVESTMENT Ltd nta kiguzi bisaba, ariko bisaza kuba warize cyangwa wiga ibijyanye n’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ibidukikije.

Bamwe mu banyamigabane ba Sosiyete
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top