Afurika

Rwanda:Buri munyarwanda wese akwiriye kugira uruhare rwo gusoma no kwandika ikinyarwanda

Ku italiki ya 8 Nzeli 2019 hazizihinzwa umunsi mpuza mahanga wo gusoma no kwandika ku isi hose mu Rwanda.
Hazabaho gushishikariza abanyarwanda, murirusange gusoma no kwandika muri ukukwezi kwa Nzeli 2019.

Munyakazi lssac Unyamabanga was Leta muri Minisiteri y’uburezi avuga ko Buri wese afite uruhare rwo kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika.
Ati iki ni igikorwa Minisiteri y’uburezi ifatanyije na Ministeri y’umuco na siporo na bafatanya bikorwa batandukanye mu ihuriro ryiswe “Soma Rwanda”
rikaba Ari uhuriro rigamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda.

Akomeza avuga ko Ari urubuga rwogufatanya naburi wese, habaho guhuza igikorwa, gusangira amakuru hagamijwe guteza imbere umuco wacu,ariyo mpamvu burigihe mu kwezi kwa nzeri habaho guhurira hamwe hategurwa “ukwezi ko gusoma no kwandika.”

Yongeraho ko muri ukukwezi ikizibarwaho Ari ukwibutsa no gukangurira abanyarwanda umuco wo gusoma no kwandika ururimi rwabo, uwo munsi mpuza mahanga wizohinzwa taliki ya 8Nzeri Buri mwaka ukaba waratangiye kwizihinzwa mu mwaka 1966.

Avuga k’umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika; Minisitiri w’umuco na siporo yagize ati “umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika k’urwego rw’igihugu uzizihirizwa mu karere ka Nyamagabe muri stade ya Nyagisenyi. Iki cyumweru kibanda ku bintu bitandukanye bishingiye ku ndimi zikoreshwa m’urwanda arizo: ikinyarwanda, icyongereza, igifaransa ndetse n’igiswahili. Bizakorwa mu gihugu cyose mu mashuli no m’umuryango.” Hazaba amarushanwa azahemba abazi kwandika neza ikinyarwanda. Hazaba urugendo ruzahuza abanyeshuli, abaturage, abarezi ndetse n’inzego z’ubuyobozi. Avuga ku imurikagurisha, minisitiri yagize ati “hazabaho imurikagurisha ry’inyandiko zitandukanye zanditswe n’abanditsi batandukanye barimo n’abanyeshuli.”

Ukwezi ko gusoma no kwandika kuzasozwa ku italiki ya 30 Nzeri 2019 mu gikorwa cy’umuganda wo gusoma kizasorezwa mu karere ka Nyagatare.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top