Amakuru

Kigali:Haratangizwa ikigo gishya cy’imikino y’amahirwe cyitwa “Gorilla Games”.

Kuri uyu kane tariki ya 8 Kanama 2019, Ikigo Cheza Rwanda Games cyagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije kugeza ku banyarwanda n’abaturarwanda muri rusange imikino bagiye kubazanira y’amahirwe.

Ni imikino isa n’isanzwe imenyerewe hano mu Rwanda, aho utega ku mikino runaka watsinda ugahabwa ibihembo bitewe n’amafaranga washoye.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019 aribwo hazaba hasozwa amarushanwa y’imikino y’abatarabigize umwuga yatewe inkunga na Gorilla Games, kuri Stade Amahoro i Remera, ari nabwo hazaba hatangiye shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ikunzwe na benshi hirya no hino ku isi.

Kuva uwo munsi abakunzi b’imikino akaba ari bwo bazatangira gutega babikoreye aho bari hose mu gihugu, icy’ingenzi akaba ari uko ugomba kuba ifute internet kugira ngo ubashe gukina kuko iyi mikino azajya ikinirwa kuri internet.

Ibyo bisaba gusa kujya ku rubuga rwa www.gorillagames.africa cyangwa ugashyira porogaramu ya Gorilla Games muri telefone igezweho (Smart Phone, Tablet cyangwa Ipad).

Abafite telefone zisanzwe nabo ntibabibagiwe kuko bashobora gutega bakoresheje ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa kode ya USSD.

Hifashishijwe uburyo bwa MTN Mobile Money, Airtel na Tigo Cash cyangwa konti yawe yo muri banki, umuntu ashobora kohoreza amafaranga ku konti  ye yo muri Gorilla Games kugira ngo abashe gutega.

Iyi mikino ishingiye ku ikoranabuhanga no kugirango bitange icyizere kirambye ku bakigana, niyo mpamvu umuntu ukoranye nacyo agomba gukurikiza amabwiriza mashya agenga imikino y’amahirwe.

Abagana Gorilla Games basabwa kandi kubanza kwiyandikisha bagatanga imyirondoro harimo amazina, nimero y’irangamuntu cyangwa pasiporo na nimero za telefone.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko hari icyizere ku bakinnyi cyangwa se abantu bakunda gukina imikino y’amahirwe, bukavuga ko ari Kampani itandukanye n’izindi zagiye ziza nyuma zikaburirwa irengero ndetse rimwe na rimwe zikagenda zambuye abanyarwanda.

Bavuga kandi ko mu gutangiza Kampani baciye mu nzego zitandukanye za Leta nka Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ( Minicom), RDB, mbere yo kugirango bahabwe ubuzima gatozi mu bisabwa hari ingwate y’amafaranga runaka batanze kugirango hirindwe ibyo bibazo byose byabaye no kugirango hashimangirwe icyizere gisesuye ku bazaba babagana.

Ikigo Cheza Rwanda Games nka Betting Company , gifite uburambe n’ubunararibonye bw’imyaka irenze 15 mu mikino nk’iyi bakuye mu bihugu nk’Ubwongereza, no mu bindi bihugu bitandukanye cyane cyane byo ku mugabane w’Iburayi aho bakoraga mu bigo bifite ubumenyi n’ubushobozi buhambaye mu mikino y’amahirwe.

Gorilla Games, imaze ukwezi izenguruka mu mijyi itandukanye y’igihugu mu rwego rwo kwiyereka abanyarwanda, tumwe mu turere yanyuze mo  ni nka Musanze, Rwamagana, Rubavu na Huye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top