Afurika

Afurika: Ishyari bagirirana ntiryatuma batera imbere ;Dr Apôtre Gitwaza

Umushumba w’Itorero Zion Temple Apôtre Dr Paul Gitwaza avuga ko ishyari rigaragara mubanyafurika ariryo rituma ubushomeri n”ubukene byiyongera.

Dr Apotre Gitwaza avuga ko imibereho y’Abatuye Isi ikubiye mu ibyiciro bi tatu yagereranyije n’ibyobo bitatu.

Icya mbere ngo ni kirimo abantu bari kurira ngo basohoke bakibaza ngo “barasohoka bage he, barahekana bagasohoka ugeze hejuru agatega ukuboko agakurura abandi ababashije.”

Aravuga ati “ubutwari nk’ubu bukunze kugirwa n’Abayahudi n’Abanyamerika kuko Umuyuda ukize agurira bene wabo kugirango batezanye imbere.”

Akomeza avuga ko icyobo cya kabiri kirimo abakora bashaka uko bakivamo “Yakivamo agasiga agipfundikiye.” Avuga ko aba bantu ari abanyaburayi.

Icyagatatu cyo akigereranya n’Abanyafurika batifurizanya habe nagatogutera imbere.

Ati “Iyo umuntu atangiye kwegura umutwe ngo azamuke abandi bamuvugiriza induru bakamumanura bakamukandagira.”

Avuga ko imyumvire nk’iyi ikomeza gutsikamira iterambere ry’umuntu ku buryo n’umuntu ufite ubumenyi bwo kuba yagira icyo yikorera adashobora kubona umutera inkunga.

Ati “ Ntabwo ubushomeri buzashira, abantu bashaka kuva mu cyobo tubakandagira.”

Yagarutse ku ngero z’ibikunda kugaragara ku mugabane wa Africa nko kuba hari umuntu ushobora gutangiza umushinga uciriritse aho kugira ngo bagenzi be bamutera ingabo mu bitugu ahubwo bakamukwena bamuca intege.

Avuga ko umuntu ashobora kuvumbura ikintu gishobora kumuteza imbere kikaba cyanateza imbere igihugu.

Ati “Dufite abantu bafite ibitekerezo ariko ntababashyigikira kuko uberekereye n’inzira byabafasha naho ubona akayira arakaziba na we ejo kakazagupfana ariko iyo mufatanyije ibintu mubigeraho.”

Agaragaza ko mu bihugu byateye imbere, haba umuco wo gufashanya ariko na none ufite igitekerezo atafite ubushobozi bwo kukibyaza umusaruro ashobora kukigurisha n’ibigo bikomeye akabyungukiramo n’igihugu kikabyungukiramo.

Ati “Tugiye duhuza abashomeri n’abakire dufite bakegera abarangije za kaminuza byabyara ikintu gikomeye..”

Authentic Word Ministries yateguye icy’umweru cy’ubukangurambaga kunshuro ya 20bwoguhagurutsa Africa hibandwa ku burezi.

Kizatangira tariki ya4 kugeza 11 Kanama IKigali.

Iki gikorwa kizamara iminsi 8 gifite insanganyamatsiko yakuwe muri Zefaniya 3:10.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top