Amakuru

Gatsibo: Bamwe mu bafite ubumuga barashima uburyo leta ibafasha

Mu murenge wa Kiramuruzi, mu kagari ka Kabuga, bamwe mu bafite ubumuga butandukanye barashima ubuyobozi bubitaho bukabaha inkunga y’ingoboka ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.

Asia Mukandori ufite ubumuga bw’ingingo, uhagarariye abafite ubumuga mu kagari ka Kabuga, mu Murenge wa Kiramuruzi, aganira nʼItangazamakuru yagize ati: “Nanjye mfite ubumuga bw’ukuguru n’akaboko ntacyo mbasha gukora, ariko ubuyobozi butwitaho uko bushoboye butugenera inkunga yʼingoboka idufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi”.

Mukandori Asia

Mukandori akomeza avuga ko mu murenge wa Kiramuruzi abafite ubumuga ari 110, muri bo abana bafite ubumuga 9 bafite utugari tubafasha mu kuborohereza kugera aho serivise zitandukanye ziri hose.

Mu murenge wa Kiramuruzi abafite ubumuga bw’ingingo butuma batabasha kugenda  abatarabona utugare ni 5 ariko n’abasigaye nabo biri mu nzira kuko urutonde rwageze ku buyobozi.

Mu buhamya yatanze asobanura uko inkunga y’ingoboka yahawe yamufashishe avuga ati: “Nkanjye mfite inzu nziza kandi nyikesha ubuyobozi bwacu, bampaga inkunga nkakoresha make andi nkayazigama uko mbonye inkunga nkagura umufuka wʼisima, ubutaha umucanga, ubundi irange, buhoro buhoro  inzu igera aho yuzura.Urumva rero ko bisaba ko wafashwa ariko ufite n’ibitekerezo byagutse bityo tukabyaza umusaruro inkunga duhabwa”.

Mukandori akomeza avuga ko abafite ubumuga babitaho haba ari mu kubavuza bahabwa  ubwisungane mu kwivuza. Nk’Inama Nkuru y’igihugu y’Abafite Ubumuga iri gutanga inguzanyo ingana nʼamafaranga ibihumbi maganatanu (500,000F). Uwayifashe akiyishyurira amafaranga angana n’ibihumbi maganabiri na mirongo itanu(250000F), hanyuma Leta nayo ikishyura magana biri na mirongo itanu(250000) asigaye.

Yankurije Vestine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo aganira n’itangazamakuru  yagize ati: “Abafite ubumuga ni abantu nk’abandi, barashoboye, ubu umubyeyi ubyaye umwana ufite ubumuga  turamuganiriza, tukamwumvisha ko ntagikuba cyacitse uwo mwana ari uwagaciro nkʼabandi bana bose.”

Yankurije Vestine Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi

Akomeza avuga; “Ati ubu tutanga  inyunganira ngingo ku rwego ryʼumurenge dufatanyije  nʼakarere  dukora ibishoboka  byose kugira ngo dufashe abafite ubumuga, nkubu mu minsi inshize twatanze utugare  5 two kunganira abafite ubumuga batabasha kugenda. Ikindi ku batishoboye bafite ubumuga cyangwa urugo rurimo umuntu ufite ubumuga, ni ihame ko uwo muntu ahabwa amafaranga yʼingoboka kugira ngo abashe gukemura bimwe mu bibazo afite.

Akarere ka Gatsibo gafite abafite ubumuga 110 bahabwa inkunga y’ingoboka ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top