Amakuru

Abana b’Akobwa bakiri bato barasabwa kwitinyuka bakagana amasomo ya Siyansi

Bimaze kugaragara ko mu Rwanda ndetse na Afrika muri rusange umabare w’abana b’abakobwa bagana amasomo ya siyansi (Sciences), ukiri hasi ugereranyije n’abana b’abahungu bagana aya masomo azwi ku izina rya STEM (Science, Technology Engineering and Mathematics).

Ni muri urwo rwego UNESCO Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), Rwanda Education Board ( REB) ndetse na UNESCO Ishami rya East Africa bateguye amahugurwa y’iminsi 5 agamije kurebera hamwe uburyo hakubakwa ubushobozi muri gahunda y’uburezi kugira ngo abana b’abakobwa n’abahungu bitabire kimwe amasomo ya STEM.

Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu wa 12 Nyakanga , 2019 i kigali, akaba yaritabiriwe n’ibihugu bigera ku munani (8) birimo : Ethiopian ,Ghana , Kenya, Nigeria , Rwanda , Tanzania , Uganda na Zambia, aya mahugurwa akaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti” Igisubizo cy’uburinganire mu burezi bw’amasomo ya STEM”

Aya mahugurwa kandi yari uburyo bwiza bw’abayitabiriye bwo kurebera hamwe uko byifashe muri buri gihugu cyayitabiriye , aho bimeze neza ndetse no kureba icyakorwa kugira ngo uburinganire mu masomo ya STEM  bugerweho .

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’Amakuru Bwana Isaac Munyakazi yavuze ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo iki kibazo gikemuke , avuga ko aya mahugurwa agiye kwerekana ahari icyuho haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bya Afrika byitabiriye aya mahugurwa.

Yanavuze kandi ko nka Minisiteri bategura amahugurwa ahoraho y’abarimu ajyanye no  kubongerera ubushobozi, na Tekiniki mu bijyanye no kwigisha amasomo ya STEM, ndetse n’ubukangurambaga ku bana b’abakobwa bugamije guteza imbere uburinganire mu myigire aho abana b’abakobwa n’abahungu bahurira mu ishuri rimwe.

Marie Christine Gasingigwa wari waturutse mu nama y’Igihugu ishinzwe Amashuri makuru ( High Education Council) aganira n’Itangazamakuru we yavuze ko n’ubwo umubare w’abakobwa bitabira STEM ukiri hasi, ariko hari ibimaze kugerwaho byo kwishimirwa birimo ko umukobwa yamaze kwigirira icyizere no kumva ko ntacyo atakora, akomeza avuga ko igisigaye ari ugushyira imbaraga mu bukangurambaga ku bana b’abakobwa mu kwitabira amasomo ya  STEM, no kureba ibigomba kuba byahindurwa cyangwa bikanozwa kugira ngo abakobwa bitabire amasomo ya STEM ari benshi.

Asoza aya mahugurwa ku wa 12 Nyakanga 2019, Bwana Albert Mutesa, Umunyamabanga uhoraho muri UNESCO Rwanda, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa bose avuga ko byagaragaye ko hakenewe kongera ubushobozi bw’abakozi ba za Minisiteri z’uburezi  ku rwego ruhanitse kugira ngo bashyireho gahunda y’uburezi, ishishikariza umwana w’umukobwa ndetse ikanamwongerera ubushobozi mu bijyanye no kwiga amasomo ya STEM.

Aya mahugurwa akaba yarashojwe kandi hatananzwe impamyabumenyi, ku bari bitabiriye aya mahugurwa bari baturutse mu bihugu 8 byo muri  Afrika

umwezi.net

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top