Afurika

Abari n’abategarigori b’abaguide baturuka mu bihugu 41 bitabiriye inama i Kigali.

Kuri uyu wa kabiri taliki 16 Nyakanga 2019, Kigali mu Rwanda hateraniye inama yahuje abagera kuri 200 ku nshuro ya kabiri.

Atangiza iyi nama Minisitiri w’urubyiruko Hon. MBABAZI Rosemary yashimiye abitabiriye iyi nama by’umwihariko abayiteguye aho yavuze ko ari iby’agaciro kuba inama nk’iyi iri kubera mu Rwanda. Minisitiri yabwiye abitabiriye iyi nama ko bagomba kwihatira bo ubwabo guhindura sociyete bose hamwe ntanumwe usigaye inyuma mu nzira y’iterambere.

Hon. Rosemary MBABAZI Minisitiri w’urubyiruko (Hagati wambaye umutuku)

Umuyobozi uyobora abaguide bo mu karere ka Afurika; Alphonsine Kabagabo yavuze ko muri iyi nama higirwamo byinshi ndetse hagafatirwamo ibyemezo bitandukanye bigamije guteza imbere abari n’abategarugori. Yagize ati “iyi nama ifata ibyemezo bikomeye byo guteza imbere no guhindurira imyumvire umwana w’umukobwa.” Yakomeje avuga ko muri iyi nama ari naho hatorerwa abayobozi, ati “Iyi nama iba rimwe mu myaka itatu, yigirwamo byinshi ikanatorerwamo abayobozi k’urwego rw’isi.”

Kabagabo Alphonsine umuyobozi uyobora abaguide bo mu karere ka Afurika

Uwizera Hoziana umwe mu baguide bo mu Rwanda yakomoje kuri gahunda bafite yitwa ‘Kuba Ngewe.’ Ifasha abana b’abakobwa kwiyakira uko bari bigatuma batagwa mu bishuko. Yagize ati “ iyi gahunda ‘kuba ngewe’ Imaze gutanga umusaruro kuko abangavu benshi bahinduye imyumvire yo kutararikira ibyo badafitiye ubushobozi.”

UWIZERA Hoziana

Undi muguide ukomoka mu karere ka Gicumbi yavuze ko iyi nama yigirwamo byinshi by’ingirakamaro; ati “mubaguide tugira gahunda nyinshi zifasha mu kwigisha abana b’abakobwa kugira ngo dushimangire uburere bw’umwana w’umukobwa kugira ngo agarukane ya shusho.” Yanavuze ko kandi nk’abaguide bafasha abari n’abategarugori b’aho batuye guhindurakuva k’urwego rw’akarere kugera k’umudugudu.

Iyi nama iteraniye I Kigali iri kuba ku nshuro ya 12 ikaba iterana rimwe mu myaka 3; kuri iyi nshuro iteraniye mu Rwanda.

@Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top