Amakuru

Fumbwe: umuyoboro w’amazi wuzuye, igisubizo ku baturage bahatuye

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 10 Nyakanga 2019, mu karere ka Rwamagana herekanywe umuyoboro mushya w’amazi wuzuye uzakwirakwiza amazi meza m’umurenge wa Fumbwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana Henry Kakooza, yabwiye itangazamakuru ko uyu muyoboro uje ari igisubizo ku baturage kuko batazongera kuvoma amazi mabi y’ibishanga yabateraga irwara zahato nahato. Akomeza agira ati “uyu muyoboro wuzuye k’ubufatanye bw’akarere ka Rwamagana n’umushinga ASSETIP nyuma y’uko wari umwe mu mihigo yahizwe n’akarere mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018-2019.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa Henry Kakooza

Akomeza avuga ati “uyu muyoboro wuzuye utwaye Miliyoni 974 z’amafaranga y’u Rwanda, ufite ubushobozi bwo kugeza amazi meza ku baturage ibihumbi bitanu (5000) batuye m’umurenge wa Fumbwe, ukaba ugizwe n’amavomo rusange 40 muriyo agera kuri 18 akaba aboneka mu kagari ka nyagasambu kuko ariho hatuye abaturage benshi.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, aganira n’itangazamakuru yagize ati “kuwa gatanu taliki ya 12 Nyakanga tubijeje ko uyu muyoboro w’amazi uzatangira gukoreshwa, abaturage bavoma amazi meza.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

Akomeza avuga ko wuzuye utwaye miliyoni 974 ati “hari indi mirenge dufite nayo igomba gukwizwamo amazi nka Gahengeri. Hari undi muyoboro uri kubakwa wa Mugonero uzadufasha kugeza mu yindi mirenge amazi meza gusa ntago imishinga yarangirira rimwe mu mirenge yose tugenda dukora gahoro gahoro.”

Fumbwe ni umwe mu mirenge ibarizwa mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba, abahatuye begerejwe amazi meza.

@ Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top