Amakuru

SHE yafashije abari n’abategarugori batuye mu bice by’icyaro kwikura m’ubukene.

SHE (Sustainable Health Enterprises) ikigo gikorana n’amakoperative abarirwa mu bice by’icyaro m’ugukura ubudodo mu nsina bugatunganywa bukavamo udukoresho tw’isuku twitwa “go!” twifashishwa n’abari n’abategarugori mu gihe bari mu mihango.

Uwayezu John Umuyobozi wa SHE, aganira n’ikinyamakuru Umwezi yavuze ko iyi kampani(company) yatangiye gukora mu mwaka wa 2008, batangira bakora ubushakashashatsi ngo bamenye Business bakora bakanafasha abatuye mu gice cy’icyaro cyane cyane abagore; baza gusanga ko abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 18, iyo bari mu mihango basiba ishuli bitewe n’imyumvire y’uko bumvaga utwo dukoresho tw’isuku dusanzwe duhenze bityo bakumva ko ari utw’abakire. nyuma yo kubona icyo kibazo, niho haje igitekerezo cyo gukora utwo dukoresho dukorewe mu gihugu (Made in Rwanda).

Uwayezu John umuyobozi wa SHE

Bagitangira babanje gukorera ubushakashatsi ku bishishwa by’imyumbati ndetse n’insina, basanga insina ari zo zishobora gutanga umusaruro bifuzaga; mu 2010 batangiranye imbogamizi zo kubona ibikoresho, byabasabye imyaka itanu kuko imashini zabonetse mu 2015 zivuye m’ubuhinde gusa ngo ubu barishimira ko imashini ziri gukoreshwa zikorerwa mu Rwanda.

Avuga ku mikoranire ya SHE n’amakoperative, Uwayezu yagize ati “Ubu dukora bitewe n’ingano y’ubudodo, turagenda tukajya ahantu mugice cy’icyaro ahantu hari insina tukareba koperative y’abagore tukabigisha ubundi tukabaha imashini n’ibihumbi Magana abiri (200.000Frw) yo gutegura ahazajya iyo mashini” yakomeje avuga uko bikorwa hakaboneka udukoresho tw’isuku twitwa go!, akomeza agira ati “Ufata umutumba ugakuraho bimwe by’inyuma by’amashara ukabinyuza mu mashini bikavamo ubudodo, ukabufurisha isabune y’amazi idahumura ukabwanika ibyumweru bibiri, ubundi tukajya kugurira Koperative ubwo budodo; ikiro cy’ubudodo tukigura ku mafaranga 1430. Nyuma tugafata ubwo budodo tukabujyana k’uruganda i Ngoma tukabuhinduramo ipamba yoroshye ariyo ikorwamo go!”

go! zikorwa mu ndondo zavuye mu nsina.

Nirere Mariya uhagarariye koperative ZAMUKA MUNYARWANDAKAZI, iherereye mu karere ka Ngoma umurenge wa Remera akagali ka Ndekwe umudugudu wa Rugano yavuze k’uburyo gukorana na SHE byabafashije; ati “ku banyamuryango bacu ntawakifuza isabune cyangwa amavuta ngo abibure cyangwa ngo ajye gusaba umunyu. Dufite n’abakozi bahoraho bamaze kubigira umwuga bifasha mu iterambere ryabo ndetse n’imiryango yabo.” Akomeza avuga ko hagati yabo nka Koperative bamaze kugera kuri byinshi ndetse banafashanya; ati “Twageze kuri byinshi, twiteje imbere, turafashanya. Ejo bundi twafashije wabyaye impanga tumushyira imyenda, twanafashije umugore mugenzi wacu ufite uburwayi bwo m’umutwe tumwubakira umusarane.”

Nirere yasoje avuga ko nubwo hari byinshi bagezeho ariko bakeneye amahugurwa abafasha gukomeza kongera ubumenyi ndetse avuga ko hakiri imbogamizi

SHE ubu iri gukorana n’amakoperative yo m’uturere twa Ngoma na Kayonza; abahatuye bavuga ko yabahinduriye ubuzima.

@Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top