Amakuru

Amakoperative arishimira amahirwe yahawe yo gukora imishinga ibyara inyungu

Abayobozi b’amwe mu makoperative mu Rwanda barishimira intambwe bagezeho ndetse n’inyungu bakuye muri Business bakora, barashimira imiyoborere myiza yashyizweho na Leta ibinyujije muri Rwanda Cooperative Agency (RCA). Rugwizangoga Egide, umuyobozi wa COOPRORIZ Ntende Koperative ihinga umuceri yo mu karere ka Gatsibo nyuma yo guhabwa igihembo cya Koperative yitwaye neza ku rwego rw’igihugu yasobanuye uburyo koperative yabo yakoze cyane ikanubaka hoteri y’inyenyeri ebyiri.

Rugwizangoga yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo kwakira igihembo cya “Koperative yitwaye neza” cyatanzwe m’umunsi mpuzamahanga w’amakoperative wizihirijwe mu karere ka Gatsibo taliki ya 6 Nyakanga 2019.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “Koperative, Umurimo unoze.”

Rugwizangoga yavuze ko Koperative yabo yatangiranye abanyamuryango 550, Bahingaga umuceri k’ubuso bungana na Hegitari 70 none ubu bageze ku banyamuryango 3,761 bakaba ubu bahinga umuceri k’ubuso bungana na Hegitari 600.

Egide Rugwizangoga, umuyobozi wa Koperative COOPRORIZ Ntende ashyikirizwa igihembo na Prof. Jean Bosco Harelimana, umuyobozi mukuru wa RCA (urimo hagati) na Guverineri w’intara y’iburasirazuba Fred Mufurukye (uwambere uhereye ibumoso)

Uretse Hoteri, COOPRORIZ Ntende bafite umushinga w’ubworozi bw’inkoko ufasha abanyamuryango kurwanya imirire mibi ndetse ukanabafasha mu iterambere.

Muri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative, berekanye amazu azororerwamo inkoko zisaga 15,000.

Umushwi umaze umunsi umwe uzajya uhabwa umunyamuryango ari uko umaze iminsi 45, ugatangwa nk’inguzanyo izishyurwa inkoko nitangira gutera amagi bwa mbere.

Murangira Fazil, umuyobozi wa ‘Cooperative des Chaufeurs pour le Transport des Marchandises en Ville de Kigali’ (COCTRAMAVK) ikorera muri Kigali no hanze y’u Rwanda nawe yavuze ku iterambere rya koperative yabo.

Murangira Fazil, Umuyobozi wa COCTRAMAVK ashyikirizwa igihembo.

Yavuze ko batangiye ari abanyamuryango 88 buri umwe atanga ibihumbi 10,000 Rwf nk’igishoro, yose hamwe aba ibihumbi 880,000Rwf.

Yagize ati“byinshi twabigezeho, kuva ku gishoro cy’amafaranga 880,000Rwf, Twageze kuri Miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Yavuze ko ubu 80% by’abashoferi bari muri iyi koperative bamaze kuba ba rwiyemezamirimo.

Murangira yakomeje agira ati“Umushinga wacu ubu waragutse uri gukorera no mu majyaruguru ya Congo kandi dutanga serivise nziza ku bakiriya bacu m’ubwikorezi bw’ibicuruzwa. Turi guteganya kubaka Parikingi nini igezweho ndetse n’amazu twajya tubikamo ibicuruzwa muri Kigali.”

Imodoka nini za COCTRAMAVK zikorera mu gihugu imbere no hanze.

Prof. Jean Bosco Harelimana, umuyobozi wa Rwanda Cooperatives Agency (RCA) yavuze ko amakoperative yesheje imihigo bitewe n’imiyoborere myiza ndetse ko abatarabashike kuyobora neza amakoperative bari mu nkiko bakurikiranyweho ibyaha nko kunyereza imitungo kandi ko bazagarura amafaranga banyereje.

Yavuze ko muri SACCO, Miliyari 2,8 muri Miliyari 5 z’inguzanyo arizo zonyine zishyuwe.

Harerimana yagize ati”mu yandi makoperative, twabashije kubona miliyoni 720 gusa muri miliyari 1,9 yanyerejwe; tanduracyakurikirana ibirego by’abayanyereje kugira ngo bagarure asigaye. Turi gufasha amakoperative kujya batora abayobozi beza tukanabaha amahugurwa ndetse no kubakangurira gukoresha ikoranabuhanga ribafasha kugenzura neza amafaranga y’abanyamuryango.”

Igenzura riherutse gukorwa na RCA ,ryagaragaje ko 94% by’amakoperative ayobowe neza, 3% arimohagati naho 3% ayobowe nabi.

Yavuze ko bari gushyiramo imbaraga ngo bagere ku 100% by’imiyoborere myiza y’amakoperative.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba Fred Mufurukye, yavuze ko mu gace k’iburasirazuba gafite koperative 2,000 zifite ibikorwa bigaragaza ko bizahindura ubuzima bw’abanyamuryango bazo.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu munsi mpuzamahanga w’amakoperative

Mufurukye yagize ati“dufite amakopetative m’ubuhinzi, ubworozi, m’ugutwara abantu n’ibintu no m’uburobyi kandi izo koperative zitanga akazi mu baturage. Dufite ibigo by’imari na za SACCO. SACCO zacu zifite Miliyari zisaga 16 z’amafaranga y’u Rwanda z’ubwizigame mu gihe zakoresheje Miliyari 10 mu mishahara y’abanyamuryango.”

Imwe mu mbogamizi amakoperative akora ibigendanye n’ibiribwa ahura nayo ni uko kubona ibikoresho byo gupakiramo bigihenze Gusa Guverineri Mufurukye yavuze ko k’ubufatanye na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda barimo kubishakira umuti.

Abahagarariye amakoperative yegukanye ibihembo bafashe ifoto y’urwibutso

Mu Rwanda habarurwa amakoperative 9,706 abarizwamo abanyamuryango Miriyoni zisaga 5 afite ubwizigame bungana na Miriyari 67; na Miriyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda y’igishoro.

@ Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top