Amakuru

Sina Gerard yatangije uburyo bushya bwo gupfunyikamo inzoga bworoheye abakiriya.

Umushoramari w’umunyarwanda umenyerewe mu Rwanda mu kubyaza ibihingwa umusaruro no guhanga udushya Sina Gerard benshi bazi nka Nyirangarama yatangije uburyo bushya bwo gupfunyika inzoga yitwa “Akarusho” mu buryo bubungabunga ibidukikije kandi bunoroheye abakiriya kuko uguze inzoga aba aguze n’icupa.

Ni inzoga ipfunyitse mu dukombe dukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga tunatatse mu mabara y’u Rwanda, bukaba aribwo buryo bushya Sina Gerard ari gupfunyikamo inzoga ikorerwa mu ruganda rwe. ubu buryo  bwo gupfunyikamo bufitiye inyungu umukuriya kandi bukaba bunabungabunga ibidukikije nkuko byemezwa na Sina Gerard ubwe.

Aganira n’umunyamakuru w’umwezi yagize Ati “Aka ni agashya kacu nkuko bisanzwe, ikindi nyuma yaho Leta itureberera yadusabye gupfunyika inzoga mu macupa yujuje ubuziranenge twasanze rero  aricyo gisubizo kuko binafasha umuguzi kutangiza inzoga yaguze kandi akaba yatwara ako gakombe aho ashaka hose bitandukanye n’uko yanywaga bakamusaba icupa aho yanywereye.”

Yakomeje avuga kandi ko usibye n’Abanyarwanda bizafasha n’abanyaburayi bakunda inzoga ya nyirangarama kuyinywa batibaza aho ikomoka kuko izaba ifunze nk’iyabo ku bipimo mpuzamahanga.

Avuga kandi ko  ubu buryo buhendutse kuburyo ntacyo bizahindura ku giciro cy’inzoga.


Uretse iyi nzoga apfunyika mu dukombe hari n’izo apfunyika mu makarito ya litiro 3.

Sina Gerard avuga kandi  ko akiri gushakira ibindi bicuruzwa bye uburyo bunoze bwo kubipfunyikamo kuko usibye iyi nzoga y’akarusho yaboneye igisubizo kirambye agifite ibicuruzwa nk’amazi, imitobe nabyo bikeneye gupfunyikwa mu buryo burambye.

Ati “ Nkuko twabyiyemeje ko buri mwaka tugomba kuzana agashya, ubu usibye akangaka ko gupfunyika akarusho mu buryo bwiza mwitegure akandi gashya gakomeye mu imurika gurishwa ry’uyu mwaka, ntabwo nakavuga ariko abazaza aho tumurikira ibikorwa byacu muri Expo bazatungurwa kandi bishime.”

Usibye Sina Gerard utangiye gupfunyika ibicuruzwa bye mu buryo bumworoheye bunoroheye abakiriya abandi benshi mu batunganya umusaruro w’ibiva ku rutoki bavuga ko imbogamizi nini bahura nayo ari iyo gupfunyikamo ibicuruzwa byabo ndetse bakanavuga ko ariyo mpamvu nyamukuru ituma umusaruro wabo utiyongera kuko batumiza hanze amacupa ahenze.

Nyuma yuko mu kwezi kwa Kamena 2019 inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite wemeje umushinga w’itegeko uca burundu  ibintu bikoze muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa, Sina Gerard umwe mu ba mbere batanze urugero ku bandi bashoramari bakoresha macupa batarabona igisubizo mu gupfunyika ibicuruzwa byabo.

Norbert Nyuzahayo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top