Amakuru

Kigali Serena Hotel irashinjwa uburiganya mu bari abakozi bayo.

Bamwe mu bakozi ba Kigali Serena Hotel  n’abari abakozi bayo bayishinja kubahemukira ikabima amasezerano nyuma yo kuyikorera igihe kirekire ikabirukana ikoresheje amayeri kugirango batazabona aho babariza.

Aba bari abakozi ba Serena bavuga ko birukanywe mu buryo budakurikije amategeko nyuma yuko serena yabarushije ubwenge ikabazanira ikindi kigo cyo kubacunga nacyo kikagenda kibasezerera buhoro buhoro kuko ntaho bari bagihuriye na Serena Hotel.

“ Njye nayikoreye imyaka irenga ine ariko njya kumva numva ngo batuzaniye kompanyi yo kujya iducunga ikaduhamagara mu kazi akaba ariyo inakora ingengabihe y’abakozi, twabonye ko Serena ishaka kutwikuraho bamwe muri twe tumenya ubwenge turayirega abandi babihomberamo kuko batasobanukiwe.”

Uyu mugabo wanze ko dutangaza umwirondoro we avuga ko nubwo bareze nabo ibyo bahawe bapfuye kubyemera.

“ Ntabwo ibyo baduhaye aribyo byari bikwiye gusa ntakundi byagenda kuko nk’uwabakoreye imyaka 6 bamuhaye ibihumbi bitarenga 600 harimo amasaha y’ikirenga twakoze, iminsi y’ibiruhuko n’imperekeza n’ibindi, gusa twanze kujya mu nkiko kuko twabonye bishobora kuturushya n’ibimenyetso byinshi ari Serena ibifite.”

Undi nawe wasezerewe na Serena Hotel utaragize icyo abona avuga ko ibyabayeho ari agahoma munwa kuko yijejwe gukomeza gukora none amaso yaheze mu kirere.

“Kuba baradushyize mu kigo kindi n’ubundi akazi ni kakandi ikibazo ni uko bo baduhagarika igihe kirekire kuko hari igihe umara amezi abiri acyangwa akarenga bataraguhamagara ugakeka ko byarangiye kuko mbere bitabagaho.” uyu kimwe n’abandi bemeye kujya muri iki kigo bicuza impamvu batifatanyije n’abandi ngo bajye ku mugenzuzi w’umurimo nabo bahabwe ibyo abandi bahawe.

“Twanze kwifatanya n’abandi ngo tuburane uburenganzira bwacu kuko twe twanze kwicara ariko natwe turabizi ko ari ikibazo kumara imyaka 3 inarenga nk’iyo maze ukora nta masezerano y’akazi urahabwa nta n’icyizere ubona gihari”

Abakozi bose bahuje iki kibazo bari hejuru ya 40 bakaba bakorera mu bice bitandukanye by’iyi hotel y’inyeyeri 5.

Ubuyozi bw’iyi hotel butashatse kuvugana byinshi n’itangazamakuru bwahakanye ibivugwa n’aba bakozi biciye mu ushinze abakozi muri iki kigo.

“ Abo ntabwo ari abakozi bacu, ibyo bibazo byo kujya ku mugenzuzi w’umurimo ntabwo byigeze bibaho barabeshya.”

Ibi bibazo by’abakozi na Serena Hotel byatangaye kuwa 7 Gashyantare 2019 ubwo iki kigo cya Dynamic cyazaga gufasha Serena Hotel gushyira abakozi mu mirimo. Abo batandatu kuwa 8 Gashyantare bahise batangira gukurikirana ibibazo byabo ku mugenzuzi w’umurimo mu Karere ka Nyarugenge bishyuwe kuwa 12 Kamena 2019 nubwo bavuga ko batishimiye ibyo bahawe.

Mu bakozi barenga 40 batagiraga amasezerano bari bashyizwe mu kigo kitwa Dynamic 6 muribo barimo uwari ukoze imyaka 6, imyaka 4 no munsi yayo nibo banze kuyijyamo bajya kuburana kwirukanwa mu buryo butemewe no gukoreshwa nta masezerano.

Norbert Nyuzahayo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top