Amakuru

Umunsi wo kwibohora mu karere ka Ngoma ku nshuro ya 25 wizihirijwe muri Stade nshya igiye kuzura.

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 nyakanga, 2019, ni umunsi w’isabukuru y’imyaka 25 U Rwanda rumaze rwibohoye, ibirori mu rwego rw’Akarere ka ngoma byabereye muri Stade nshya ya Ngoma iri hafi kuzura abaturage bemerewe n’umukuru w’Igihugu, abenshi bakaba bishimiye ko ari igikorwa remezo kije cyari gikenewe iyi Stade ubu ikaba igeze ku gipimo cya 72% yubakwa .

Ni  ibirori byitabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye  b’Akarere ka Ngoma barimo umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise, Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Ngoma, Kirehe na Bugesera Col. David Murenzi  , Umuyobozi wa Police mu Karere ka Ngoma SSP callixte Kalisa, Umuyobozi wa Gereza ya Ngoma SSP Marie Grace Ndwanyi, Abayobozi b’Amadini n’Amatorero, Abayobozi b’Amashuri makuru ya IPRC Ngoma na UNIK.

Ibi birori kandi byari byitabiriwe n’abaturage benshi  bagize ako karere ka Ngoma, bikaba byararanzwe n’ibikorwa bitandukanye byo kwidagadura birimo umupira w’amaguru wabereye kuri tapis ya Stade Ngoma ugahuza Umurenge wa Kibungo n’umurenge wa Remera.

Abakinnyi bagize Amakipe yombi

Uyu umukino warangiye umurenge wa Kibungo utsinze umurenge wa Remera ibitego 2 kuri 1 cy’Umurenge wa Remera.

Abitabiriye ibirori

Abaturage batuye muri iyi mirenge ya Kibungo na Remera bagaragaza ko hari iterambere rifatika bamaze kugeraho, muri iyi myaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye,rufite ubuyobozi bwiza butuma abaturage bagera kuri byinshi birimo iterambere mu buhinzi, ibikorwa remezo byiyongereye nk’ amazi , amashanyarazi, imihanda myiza, Hotel y’akataraboneka n’ibindi.

Muri ibi birori kandi hanabaye igikorwa cyo kuremera aho hatanzwe inka 2 zahawe abasezerewe mu Ngabo , banashimirwa ubwitange bagize mu kubohora u Rwanda.

Abaremewe kuri uyu munsi

Mu ijambo rye umuyobozi w’akarere ka ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise, yagarutse ku mpamvu z’umunsi mukuru wo kwibohora avuga ko ari umunsi wo kwibuka urugamba rwo kubohora Igihugu ingoyi y’ubuyobozi bubi bwabibye amacakubiri mu banyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma NAMBAJE Aphrodise

Yavuze kandi ko ari umwanya wo kwibuka ubutwari bw’ababohoye igihugu bagahagarika Jenoside , ko kandi ari umwanya wo kwishimira ibyiza byinshi bimaze kugerwaho muri iyi myaka 25 ishize birimo iterambere rigaragarira buri wese , imiyoborere myiza iha ijambo buri Munyarwanda  n’umutekano usesuye ku buryo Abanyarwanda basigaye bagira uruhare no mu kubungabunga uw’ahandi.

Yashoje asaba ko ubumwe bukomeza kuba intego ya buri wese, gufatanya mu bikorwa byose byumwihariko mu mihigo bikaranga inzego zose n’abaturage, kandi ko ibyiza bahabwa na Perezida wa Repubulika Paul  Kagame birimo Stade igiye kuzura mu kuyitaha bizaba ari byiza kurushaho kuko nawe aziyizira bagasangira ibyo byishimo.

Ibirori byo kwibohora ku rwego rw’igihugu biba buri mwaka Tariki ya 4 Nyakanga, kuri iyi nshuro ya 25 bikaba byarabere kuri Stade Amahoro I Remera mu mujyi wa Kigali , naho  ku rwego rw’Akarere ka Ngoma ibi birori bikaba byarabereye kuri Stade y’ako karere igiye kuzura ikaba iherereye mu murenge wa Kibungo.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top