Imibereho myiza

Mageragere : Hotel des Mille Collines yaremeye imiryango 3 itishoboye yarokotse Jenoside.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Nyakanga, 2019, Hotel des Mille Collines ku bufatanye n’akarere ka Nyarugenge muri gahunda ya Girinka yaremeye imiryango 3 itishoboye yarokotse Jenoside yo mu Murenge wa Mageragere, Akagali ka Nyarurenzi.

Iyo miryango 3 yaremewe ni umuryango wa : Mukabaranga Josee, Musabyemariya Laurence na  Kanani Theogene, yose ibarizwa muri ako Kagali ka Nyarurenzi ikaba yahawe inka buri muryango zatanzwe na Hotel des Mille Collines.

Iyi miryango uko ari 3 itishoboye yatoranyijwe n’Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye  n’Ubuyobozi bushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Mageragere bafatanyije na IBUKA.

Imiryango 3 yaremewe na Hotel Des Mille Collines

Aganira n’itangazamakuru Umuyobozi mukuru wa Hotel des Mille Collines Madamu Claire Kangwage yavuze ko bahisemo kuremera imiryango itatu yarokotse Jenoside itishoboye muri iyi gahunda y ‘iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo igana ku musozo, bakaba bahisemo gutanga Inka mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Rebubulika.

Umuyobozi wa Hotel Des Mille Collines Madamu Claire Kangwage

Yakomeje avuga ko bahaye iyi miryango 3 inka zihaka ziri hafi kubyara kugira ngo nizibyara iyi miryango nayo izabashe koroza indi miryango itishoboye kugirango barusheho kugira imibereho myiza no kwiteza imbere.

Yashoje avuga ko nka Hotel des Mille Collines kuba ari abantu bakorera mu gihugu uretse amafaranga batanga y’umusoro, bifuje no kugira undi musanzu batanga ku gihugu bahitamo kuremera iyi miryango.

Umwe mu miryango yaremewe ariwe  Madamu Mukabaranga Josee yavuze ko yishimiye inka yahawe avuga ko igiye kumufasha kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi ndetse ko iyo nka nibyara nawe azoroza indi miryango, ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema kubatekereza ndetse na Hotel des Mille Collines yabahaye inka abasaba kuzakomeza ibikorwa byiza byo gufasha abatishoboye.

Mukabaranga Josee Umuturage waremewe

Bwana Shumbusho Jean Claude Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Nyarugenge wari waje uhagarariye umuyobozi w’ako karere yavuze ko ashimira Hotel des Mille Collines ku gikorwa cyiza yakoze cyo kubatera inkunga ibaha inka, avuga ko bo nk’Akarere bibashimisha iyo babonye abafatanyabikorwa kuko bibafasha kwesa imihigo baba barahize kuzageraho.

Hotel Des Mille Collines ni Hotel imaze igihe kinini ikorera hano mu Rwanda yatangiye gukorera  mu Rwanda mu Mwaka wa 1973, iherereye mu mujyi wa Kigali mu gice cy’ubucuruzi , ikaba itanga servise zitandukanye zitangwa n’aman Hotel.

Umwezi.net

N

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top