inkuru nshya

Ku nshuro ya 25 ishuri Esther’s Aid Rwanda ryibutse Jenoside yakorewe abatutsi.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kamena, 2019 Abayobozi n’abanyeshuri b’Ishuri rya Esther’s Aid bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ni umuhango watangijwe n’urugendo aho abitabiriye uwo muhango bavuye aho  iryo shuri rikorera ku kacyiru, bakora urugendo bagana ku rwibutso rwa Jenocide rwa Gisozi, maze basobanurirwa amateka y’u Rwanda kugeza mu 1994 ubwo hakorwaga Jenocide yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi ba Esther’s Aid barangajwe imbere n’umuyobozi w’iryo shuri Madamu Clare Effiong, abanyeshuri biga kuri iryo shuri, n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta bari baturutse mu murenge wa kacyiru.

Nyuma y’uru rugendo abitabiriye uyu muhango bose bahuriye ku ishuri rya Esther’s Aid aho bagejejweho ibiganiro bitandukanye byagarutse ku mateka yaranze u Rwanda kugeza ubwo habaye Jenoside ndetse n’ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu barokotse Jenocide mu mwaka wa 1994.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango umuyobozi wa Esther’s Aid Madamu Clare Effiong yavuze ko ari ngombwa gukomeze kwibuka kugira ngo ibyabaye mu Rwanda ntibizongere kubaho ukundi.

Yanavuze kandi ko urubyiruko nk’abagize ahazaza hejo h’u Rwanda aribo rumuri rw’igihugu bityo nkuko urubyiruko arirwo rwagize uruhare runini muri Jenocide mu 19994, bagomba kwitwara neza kandi bagatinya Imana bakagira urukundo bityo bakubaka igihugu cyuzuye urukundo kugira ngo Jenocide ntizongere kubaho ukundi.

Uwari uhagarariye ababanyeshuri ba Esther’s Aid Imani Samuel yavuze ko kuri iyi nshuro ya kabiri bateguye iki igikorwa cyo kwibuka, ubutumwa baha urubyiruo rwa Esther’s Aid n’urubyiruko rw’igihugu muri rusange ari uko bagomba kugira uruhare mu kubaka igihugu cyane kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza bagomba gukora cyane kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Umwe mu banyeshuri ba Esther’s Aid Uwase Alba aganira n’itangazamakuru yavuze ko yavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ariko ko urugendo bakoreye ku rwibutso rwa Gisozi rwamwigishe byinshi birimo uburyo Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro n’akarengane bakorewe, avuga ko yahakuye ibintu byinshi birimo kwigira, kubaka igihugu, gukundana, no kudahemukirana akaba ashishikariza urubyiruko rutaragera ku rwibutso kuhagera bakiga amateka bakamenya uko Jenocide yagenze kugira ngo ntizongere kubaho ukundi.

Easter’s Aid ni ikigo gifite inkomoko muri Amerika kikaba cyaratangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 2001, aho cyibanda ku kwigisha imyuga urubyiruko rwo mu miryango itishoboye kuko ngo uretse amafaranga make y’ibikoresho bakenera nta yandi basabwa.

Ibyo icyo kigo cyigisha bikurikiza gahunda y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA) ari cyo kinabigenzura.

Norbert Nyuzahayo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top