Amakuru

Haracyari imbogamizi mu kwitabira amashuri y’imyuga

Abafite inshingano m’uburezi bw’imyuga baragaragaza ko ubwitabire bukiri hasi cyane ugereranyije n’ubukangurambaga bukorwa.

Dr. James Gashumba umuyobozi wa RP aganira n’ikinyamakuru Umwezi yagize ati “ibintu byo kwiga imyuga n’ubumenyingiro byahindura isura y’iterambere ry’igihugu kuko urebye mu bindi bihugu irya no hino usanga imyuga ariyo baha agaciro cyane cyane nko muri Korea, Singapore n ‘ahandi.” Akomeza avuga ko mu Rwanda imyunvire ikiri hasi hamwe no mubindi bihugu bya Africa aho usanga ko nt’agaciro biha kwiga imyuga

Dr. James Gashumba

Lucy Schalkuijk ukora muri GIZ uhagarariye abafatanyabikorwa ba RP, avuga ko bafite gahunda yo guteza Leta imbere m’uburezi bushingiye ku myuga kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho. Akomeza avuga ko ari iby’ingenzi kwigisha ibikenewe ku isoko ry’umurimo kuko Leta ifite intego ko nibura imyuga n’ubumenyingiro byakwitabirwa ku kigero cya 60%.

M’umwaka wa 2010 u Rwanda rwari rufite amashuri 63 yabize imyuga yigwagamo nabanyeshuri bagera kuri 51,773 ariko ubu hari amashuri 342 yigirwamo nabagera kuri 97,144 naho ubu hari amashuri 342 yigirwamo nabagera kuri 97,144 akaba ari intabwe ishimishije igureranyije nimyaka yashize

Lucy Schalkuijk urimo hagati

Dr. Marie Christine Gasinzigwa, ushinzwe iterambere ry’ubumenyi mu nama y’igihugu y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) yavuze ko mu Rwanda hagaragara ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi mukwibira gushyira abana mumashuri y’imyuga akaba ariyo mpamvu uRwanda rwashyize ingufu mu kwigisha imyuga kugira ngo imyumvire ihinduke. Yagize ati”ababyeyi bajye bitabira kujyana abana babo mu mashuri y’imyuga kugira ngo igihugu cyacu kigire abantu bihangira imirimo kandi bafite ubumenyi turushaho no gukora Made in Rwanda babere abandi intanga rugero twubake urwayubyay.”

Dr. Marie Christine Gasinzigwa

@ Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top