Amakuru

Abahinzi ba Kawa barishimira intambwe bamaze gutera m’ukuyitunganya

Mu imurikagurisha ry’Ubuhinzi n’Ubworozi riri kubera k’Umurindi bamwe mu baryitabiriye barimo abahinzi ba Kawa barinubira uko ibiciro jya Kawa bihagaze ugereranyije n’ibiciro bayirangurizaho.

Uhagarariye umushinga wa Coffee Upgrade and Promotion in Rwanda (CUP Rwanda) muri iri murikabikorwa, Bwana Ndayisaba Alex , umushinga uhuriweho na JICA(Japan International Cooperation Agency) na NAEB (National Agricultural Export Board) aganira n’ikinyamakuru Umwezi yavuze ko ibyo bakora bigamije guteza imbere igihingwa cya KAWA no gufasha abayihinga bibumbiye mu makoperative atandukanye tuyongerera ubushobozi mu bikorwa abahinzi bakora bagamije kwiteza imbere (uruhererekane nyongeragaciro/ Value Chain)

Akomeza avuga ko bakorana na Koperative ebyiri arizo KOPAKAKI y’I Karongi na KOTEMUKAMA y’I Nyamasheke ati “umushinga wacu ubafasha Cyane Cyane mu buhinzi bwa Kawa ndetse no kuzigeza ku isoko.” yongeraho ko Atari ibyo gusa banabafasha kumenekanisha Kawa yabo no kubashakira amasoko.

Bamwe mubitabiriye imurikabikorwa

Mukarubayiza Eugenie, Visi Perezidante wa Koperative ya Bwishaza Coffee ikorera mu karere ka Rutsiro na we witabiriye iri murikabikorwa, avuga k’uburyo Kawa itunganywa, yavuze ati “Barayifata bakayijyana m’Uruganda rukayitonora, nyuma yaho ikagurishwa.” Yakomeje avuga ku nyungu baboneye muri iri murikabikorwa nka Koperative ari uko babashije kumenyekana no kumenya ibyo abaguzi bakeneye, ati”abaguzi bacu bashimye Kawa yacu urabona ko Iyo twari twatunganyije bayiguse (Gouter) igashira akaba ari ikimenyetso cy’uko yabaryoheye. Ubundi ubwiza bw’ikawa buturuka m’umurima w’umuhinzi bugakomereza m’Uruganda rukayitonora rukayitunganya kugeza igeze ku kirahure aho bayinywera.” yashoje akangurira abahinzi ndetse n’abanyarwanda muri rusange gukunda ikawa yabo ndetse bakamenya no kuyitunganya n’uburyo bwo kuyinywa batayihariye abanyamahanga.

Mukarubayiza Eugenie visi presidente wa Koperative Bwishaza Coffee

Habyarimana Jean Marie Vianney; umuhinzi wa kawa mu karere ka Kirehe m’umurenge wa Musaza muri Koperative yitwa KOKAMU, yavuze ko Kawa bakora bayicuruza mu Rwanda no hanze yarwo. Yagize ati “Kawa dukora tuyicuruza ku masoko yo mu Rwanda ndetse no hanze mu Busuwisi.” Avuga ku kamaro k’iyi Expo, Habyarimana yagize ati “twahuriyemo n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abaguzi ndetse na bagenzi banjye bo muyandi makoperative twungurana ibitekerezo turebera hamwe icyo twakora ngo Kawa yacu ikomeze itere imbere.”

M’ugusoza yasabye Leta gutegura igikorwa nk’iki kenshi aho yagize ati “Dukeneye inkunga m’ubucuruzi bwa Kawa kuko tuba dukeneye abaguzi b’ingeri zitandukanye, turifuza ko leta yategura expo kenshi kuko tunungukiramo by’inshi hagati yacu mu makoperative”

Habyarima Jean Marie Vianney ubarizwa muri koperative KOKAMU

Mukayisire Coretha umwe mubasogongeye kuri Kawa bari baje kumurika, ukomoka mu karere ka Karongi umurenge wa Bwishyura yagize ati “Kawa yacu nyinyweyeho iraryoshye ariko; dukeneye ubuvugizi bajye baturangurira ku giciro cyiza twivane m’ubukene. Nkatwe abahinzi ba Kawa baturangurira ku giciro kiri hasi nk’ubu ikiro tukibahera amafaranga 190 bakakigurisha amafaranga 2000. Turasaba ko twavuganirwa k’uburyo umuturage yabona inyungu nawe agatera imbere.”

Uyu mushinga CUP Rwanda watangiye mu mwaka wa 2017 ukaba uzamara imyaka itatu.

@Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top