Amakuru

Hakenewe ubufatanye bwa Leta, abarezi n’ababyeyi kugira ngo tugere ku ireme ry’uburezi

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 Kamena hasojwe icyumweru cy’uburezi gatorika muri Arikidiyoseze ya Kigali muru Santarale ya Rubona muri Paruwasi ya Kigarama.


Iki gikorwa cyaranzwe cyane cyane n’ibikorwa bitandukanye birimo guhemba abana batsinze amarushanwa yari ateganyijwe muri iki cyumweru, ndetse hanagaragazwa impano zitandukanye abanyeshuli bafite.


Ageza ijambo kubitabiriye Musenyeri Antoine Kambanda Arikeyipisikopi wa Kigali yasabye abarezi n’ababyeyi gukomeza gusigasira impano zo abana b’abanyeshuli bafite ndetse no kubatoza gukorikira inzira ya gikirisitu babatoza kubaha Imana akomeza avuga ko yishimiye iki gikorwa.

Yagize ati: “Nishimiye kugera hano muri iki kigo cya Rubona kuza kwifatanya namwe gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika, m’ubutumwa bwacu dufite k’umutima, kwita k’urubyiruko nirwo rugize igice kinini cy’abanyarwanda kuko rugize 65% kandi nirwo gihugu cy’ejo nirwo kiriziya, niyo mpamvu mugutegura ejo hazaza tugomba kwita k’urubyiruko.”

Musenyeri ashyikiriza ibihembo umunyeshuri


Yakomeje ashimira inzego z’ubuyobozi ati: “Turashimira ubutegetsi bwa Leta dufatanyiriza hamwe kuzamura ireme ry’uburezi, abana bari mu kigero cyo kwiga bagahabwa amahirwe.” Akomeza ijambo rye yasabye ababyeyi kurwanya icyatuma abana bata amashuri.

Musenyeri Kambanda Antoine


Umuyobozi w’ikigo cy’ishuli Groupe scolaire Rubona, Madame Izabiriza Joselyne yashimye ko n’amashuri Atari ayo mu mujyi yatekerejweho. Yagize ati “ni ibyishimo bikomeye ni umugisha kuba n’amashuri ari mu cyaro yatekerejweho, twari tumenyereye ko gisorezwa mu mashuli yo m’umugi ariko ni umugisha kwakira cyane cyane nyiricyubahiro Musenyeri muri paruwasi iri mu cyaro nka Kigarama.” Yongeyeho ati “Leta ishishikajwe n’uko abana bacu biga ariko twebwe by’umwihariko nk’amashuri ya Kiriziya Gatorika tuba dufite umwihariko ko kiriziya iba hafi y’amashuri yabo batugira inama mu kubaka umwana muzima kandi tubigisha iyobokamana bakamenya ubwenge ariko baniyubaka mu bijyanye n’Imana.”

Izabiriza Joselyne umuyobozi wa Groupe scolaire Rubona


Niyigena Eric, umunyeshuli muri Groupe scolaire Rubona wari uhagarariye abandi muri uru rwunge rw’amashuri ya Rubona yagize ati “Uyu munsi uratunejeje cyane kuko tubasha guhura n’ibindi bigo by’abandi banyeshuri bakaza tukifatanya, tukamenyana, tukamenya abayobozi bacu.”

Niyigena Eric umunyeshuri uhagarariye abandi


Yakomeje agira ati “Twanezerewe cyane kubona ikigo cyacu kiri mu cyaro cyatekerejweho bakaza kuhizihiriza umunsi mukuru w’uburezi Gatorika.” Akomeza avuga ko bamenye ijambo ry’imana bagasobanukirwa umubyeyi Bikiramariya, Yozefu ndetse na Yezu twigishwa kugira umurava tugera ikirenge mu cye.

Abanyeshuri basusurutsa abitabiriye ibirori
Abitabiriye ibyo birori

Ikigo Groupe scolaire Rubona gifite amashuri abanza n’ayisumbuye kikaba kigirwamo n’abanyeshuri 1639 mu mashuri abanza na 666 mumashuli yisumbuye giherereye mu kagali ka Kabatasi umurenge wa Rubona mu karere ka Rwamagara mu ntara y’iburasirazuba.

Itorero ry’abanyeshuri b’abakobwa
Itorero ry’abanyeshuri b’abahungu

@Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top