Amakuru

Urugo mbonezamikurire ruzaca burundu igwingira ry’abana

Mu karere ka Rubavu habarizwa abana batari bake bagaragaza ibibazo by’igwingira n’imirire mibi, kuko 46.3% bagaragaza icyo kibazo. Mu guhangana n’icyo kibazo, ako karere kiyemeje kubaka urugo mbonezamikurire muri buri mudugudu.
Irerero Rich Majengo riri mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Rubavu. Ababyeyi barerera muri ryo, bavuga ko ryafashije abana babo kuva mu bwigunge, barakerebuka, kandi ababyeyi nabo bahigira kunoza imirire y’abana babo.
Umwe muri abo babyeyi, avuga ko kuba umwana we ari mu irererero rya Rich Majengo, byamufashije guhinduka amugereranyije n’uko yari ameze mbere.
Aragira ati “byamufashije guhinduka mu mutwe, aratinyuka, kandi agira amatsiko.”
Uyu mubyeyi yemeza ko kuva yazana umwana we muri iryo rerero, asigaye ashaka kumenya utuntu twinshi hirya no hino bigatuma ahora amubaza icyo abonye cyose ashaka kumenya icyo ari cyo.
Uyu mubyeyi avuga ko abana barererwa aho bahabwa amata igikoma bagahabwa n’ifunguro.
Undi mubyeyi waganiriye n’itangazamakuru avuga ko ibijyajye n’imirire no mu rugo yajyaga agaburira uwo mwana, ariko hakaba igihe abana mu rugo batabasha kunywa igikoma.
Uyu mubyeyi avuga ko umwana we yahoraga yiogunze ku buryo atavaga no mu ishuri, yaba agiye kumureba akaba ariho amusanga.
Kuva uwo mwana ygana Irerero Rich Majengo, yarakerebutse ndetse asigaye anasakuza, akamenya no kuganira n’abandi kuko atagihora mu bwigunge, ahubwo yaratinyutse.
Yemeza ko umwana we ubu asigaye agira amatsiko yo kumenya ibintu, kandi agakumbura ibindi mbere atarabigiraga.
Undi mubyeyi we asanga ababyeyi ari bo bagira ikibazo cyane cyane cy’imyumvire, akemeza ko mu gihe umubyeyi yategura umwana we mu mutwe, byagira icyo bimumarira.
Abarezi b’aba bana, nabo bemeza ko bakira abana nta kintu bazi, ariko mu gihe gito abo bana bakagenda bahindura imitekerereze gahoro gahoro.
Umwe muri bo avuga ko nk’igihe umwana agiye kwiga kubara, hari bikoresho bigenda byifashishwa, niba ari rimwe , akagenda agaragaza ikintu kmwe kimwe nk’igikombe kimwe ikiyiko kimwe, umupira umwe n’isahani imwe.
Iyo uwo mwana ahawe umwitozo wo kubara rimwe, akaba afite ikintu kimwe, aramenya ko rimwe igizwe n’ikintu kimwe.
Umuyobozi w’iryo rerero Cheikh Saidi Ngiruwonsanga, avuga ko buri munsi bagaragaza ikinyuranyo n’abatigeze bagera mu irerero
Cheikh Ngiruwonsanga avuga ko bagir gahunda yo gukurikirana umwana rimuwe mu kwezi babifashijwe mo, n’abajyanama b’ubuzima mu mudugudu by’umwihariko mu mudugudu wa Gahojo.
Abo bajyanama b’ubuzima bafatanya n’abafashamyumvire b’irerero bagapima abana, kandi kuva mu kwezi gushize nta kibazo cy’imirire mibi cyari kikigaragara mu bana bagana Irerero.
Aragira ati “kuva gahunda ya Leta y’inkongoro y’umwana yatangira, twari dufite abana babiri bagaragaza imirire mibi. Ariko ibipimo byo mu kwezi gushize, bigaragaza ko nta kibazo na kimwe gihari.”
Cheikh Ngiruwonsanga avuga kandi mu mitekerereze y’abana hari ibintu byinshi byagiye bihinduka.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho y’Abaturage Uwampayizina Marie Grace, asanga amarerero afite uruhare runini mu guhashya igwingira ry’abana bityo hakaba hari gahunda y’uko muri buri mudugudu ugize ako karere haba Irerero.
Aragira ati “akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere 13 mu gihugu, dufite ikibazo cy’igwingira kiri hejuru.”
Madamu Uwampayizina avuga 46.3% by’abana bo mu karere ka Rubavu baragwingiye, ibyo ntacyo babikoraho, kuko bamaze kugwingira nyine, ari n’aho ikibazo cy’igwingira kibera kibi.
Yemeza igisigaye ari ukureba icyakorwa ngo birinde ko abandi bagwingira.
Avuga kandi ko ari iyo mpamvu y’ingo mbonezamikurire ubu zimaze kubakwa ari 164 mu karere ka Rubavu.
Aragira ati “uretse izo tuvuga zisanzwe zihari, tugeze ku rwego rw’umudugudu. Mu midugudu 518 igize akarere ka Rubavu, tukagira niburi muri buri mudugudu urugo mbonezamikurire, ruzajya ruhurizwamo abana n’ababyeyi bo muri uwo mudugudu kugira ngo tuganire kuri icyo kibazo cy’igwingira tugamije gukumira kugira ngo ubutaha tuzagere kuri ya mibare yagabanutse, kuki tutanavuga ko iyo mibare yaba yanashize burundu.”
Akarere ka Rubavu gafite abana `280 bafite ikibazo ikibazo cy’igwingira naho abandi 49 bari mu ibara ry’umutuku.

UWAMPAYIZINA Marie Grace; umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Cheikh Saidi NGIRUWONSANGA
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top