Amakuru

Guhuza imbaraga ni Inzira yo guhashya Malariya

Bamwe mu bitabiriye inama

Bimenyimana Jeremie
Mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, Malariya ikomeje kuza mu ndwara z’imbere zihitana ubuzima bw’abantu. Ibihugu bigize ako karere, birahamagarirwa guhuza imbaraga ngo bihashye iyo ndwara burundu.
Umubu utera Malariya, ntuzi imipaka hagati y’ibihugu.

Abatuye ibihugu bigize akarere, ntibahagarika urujya n’uruza.

nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, urujya n’uruza rw’abaturajye ni rwiza kuko runoza ubuhahirane hagati y’abatuye akarere, kandi u Rwanda rwakira impunzi nk’ibindi bihugu byose.

 

arasanga ariko urwo rujya n’uruza rushobora gukurura indwara zitandukanye zirimo na Malariya.Iyo ni yo mpamvu mu nama iteraniye i Kigali kuva kuwa 22-24, ihuje ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (EAC) na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibyo bihugu birahamagarirwa guhuza imbaraga bigakorera hamwe, kuko ari yo nzira yo kurandura Malariya.Imibare igaragazwa n’inzego z’ubuzima mu bihugu bigize EAC na RDC, iragagaragaza ko iyo ndwara ikomeje kuba imbogamizi ikomereye ubuzima bw’abahatuye.Nko mu Burundi mu mwaka wa 2015, 25% y’abana bari munsi y’imyaka 5 bapimwe na 48% y’imfu z’abana bari muri icyo kigero, byatewe na Makariya.RDC mu mwaka wa 2016, umuntu agererànyije, abaturage 10% barwaye malaiya, kandi muri rusange 14% y’imfu muri icyo gihugu, yakuruwe na Malariya. Icyo gihugu ikurikiye Nijeriya nka 97% by’abaturage miliyoni 79 baba ahantu hagaragara ibyago byinshi byo kwanduzanya Malariya.
Muri Kenya mu mwaka wa 2016, mu bantu basuzumwe 18% basanganywe Malariya mu gihe 6% bashyizwe mu bitaro bitewe nayo.

This image has an empty alt attribute; its file name is IMG-20190422-WA0025-3-1024x683.jpg
Mu Rwanda mu mwaka wa 2018, Malariya yaragabanutse ndetse n’imfu yakururaga ziragabanuka kuva mu mwka wa 2005-2011, kubera ingamba zashyizweho mu kuyirwanya.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, avuga ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu wa 2015, u Rwanda rwagabanyije imfu z’abana bapfa batarageza ku myaka itanu ku kigereranyo cya 80%.
Ibindi bihugu byo mu karere, nabyo bifite imibare itari hasi muri iyo ndwara, byose bihamagarirwa gukorera hamwe ngo bizagere mu mwaka wa 2023 Malariya yarandutse burundu.

Dr. Diane Gashumba Minisitiri w’Ubuzima
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top