AMAKURU MUTURERE

Ababyeyi bataye inshingano yabo bikururira abangavu guterwa inda

Bimenyimana Jérémie

Intara y’amajyaruguru ifite umubare munini w’abangavu baterwa inda. Juba ababyeyi batakita ku nshingano zabo, ni imwe mu mpamvu ikurura inda ziterwa abangavu.

Shabani Jean Claude na Twahirwa Kelly (Baby Style)

Mu Murenge wa Ntarabana umwe mu igize akarere ka Rurindo, habarurwa abangavu 43 batewe inda bakiri mu ishuri, bafite hagati y’imyaka 12-18.

Yemeza ko abakekwaho kubatera izo nda bafashwe ari 8, naho bane muri abo bangavu basubiye mu ishuri.

Ibi biratangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana Shabani Jean Claude, mu birori byo gukumira inda ziterwa abangavu.

Icyo giraramo cyateguwe na Twahirwa Kelly uzwi ka Baby Style; Young Boys n’abandi bahanzi batandukanye nka MC Amanda  na TA,  barangajwe imbere n’amatsinda abashinzwe, bagenderera umurenge wa Ntarabana ngo bifatanye N’abatuye uwo Murenge kurwanya inda ziterwa abangavu.

Abaturage barasaba abahanzi kubegera ngo bafatanye urugamba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kiyanza Martin Byamungu arasaba urubyiruko kujya rutanga amakuru ku gihe, kugira ngo inzego z’ubuyobozi zishobore gukumira ibyo bikorwa by’urukozasoni.

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Ntarabana, bemeza ko ibyo bikorwa n’abaturuka ahandi.

Nkunduwimye Pascal yemeza ko abaturuka i Kigali, ari bo batera abo bangavu inda.

Asanga bigira ingaruka ku buzima bw’abo bana, kuko umubiri wabo utaba witeguye kwakira umwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana we asaba ababyeyi kwibuka inshingano zabo bacitseho zo kurera no kubwiza ukuri abana babo ku bireba imihindagurikire y’umubiri wabo.

Abayobozi batanukanye mu gikorwa cyo gutera inkunga umwe mu bakobwa batewe inda ari umwangavu

Twahirwa Kelly uzwi ku kabyiniriro ka Baby Style yakunzwe n’abana bagenzi be abasezeranya ko azongera akabasura mu biruhuko

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top