Amakuru

Ubushake bwa politiki no kumvikana inkingi y’iterambere ry’ubuhabirane mu Karere.

Ibi ni byatangajwe kuri uyu kuri uyu wa kabiri tariki 12 Werurwe 2019 n’Ikigo cy’ubushakashatsi mu iterambere ry’ubukungu (EPRN), mu nama yayo iteranye ku nshuro ya gatanu isuzumira hamwe uburyo bwo kunoza imiterere y’ubukungu no kurebera hamwe uko ubuhahirane mu karere bwifashe.

Ni nama ngarukamwaka iki kigo cy’ubushakashatsi gitegura, ibikorwa by’iki kigo bikaba bitagarukira mu Rwanda gusa, kuko bigera no mu karere ka Afrika.

Aganira n’itangazamakuru Seth Kwizera, Umuhuzabikorwa wa EPRN ,yavuze ko EPRN ari kigo cy’ubushakashatsi bujyanye na politiki y’iterambere ry’ubukungu, bakareba uko ubukungu bwifashe, aho ibibazo biri, niba biri mu bucuruzi, mu nganda se, icyo bagamije ari ugukora ubushakashatsi bakerekana uko bihagaze, bakareba ibibazo bihari, bagatanga n’inama y’icyakorwa, kugirango ubukungu bukomeze kugenda neza.

Prof. Herman Musahara, Impuguke, akaba n’Umwarimu muri Kaminuza, yavuze ku byerekeye ubukungu bushingiye ku buhahirane bw’akarere, yemeza ko mu gufatanya mu by’amasoko bigenda mu byiciro kandi bigatwara igihe, akomeza avuga ko nubwo bitwara igihe, ariko bikemurwa n’ubushake bwa politike, akomeza atanga urugero ku muryango wa Afrika y’Iburasirazuba wagiye ucumbagira.

 

Ati no mu gihe cya Perezida Idi Amini wa Uganda na Mwalimu Julius Nyerere wa Tanzaniya, bagiranye amakimbirane bituma Umuryango ugira ikibazo, Nyerere yavugaga ko ari umusosiyaliste, i Bugande hazamo ubutegetsi bwa Amini, ariko ikibazo gikomeye cyane cyari gishingiye ku busumbane mu bukungu n’ubuhahirane, bakavuga ko hari igihugu kimwe gifite inganda cyunguka, ikindi kikabihomberamo.

Prof. Musahara asanga habayeho ubushake bwa politiki no kumvikana, ku byerekeye Afrika by’umwihariko, bakirengagiza ibyo bapfa, Afrika yatera imbere naho ku bibazo n’amakimbirane no kutumvikana ku bibazo bimwe na bimwe, asanga no mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Iburayi (European Union), naho hari ibibazo bya Brexit, aho Abongereza bashaka kuva muri uriya muryango ubahuza.

Norbert Nyuzahayo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top