Amakuru

Fondation DIDE irahugura inzego z’ubutabera ku buryo bwo kwita ku buzima bw’umugororwa.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Werurwe 2019 i kigali hatangiye amahugurwa agamije ku kwita ku buzima bwiza bw’umuntu ucyekwa cyangwa ufunzwe muri Gereza. 

Photo: Samie Images

Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta Fondation DIDE( Dingite en Detention) ugenekereje mu kinyarwanda ukaba ari umuryango uharanira agaciro k’umugororwa, ku bufatanye n’umuryango w’Ubumwe bw’uburayi(EU) na Ambassade y’Ubwongereza mu Rwanda.

Aya amahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti ” ubuzima bwo mu mutwe bw’umuntu ufunzwe cyangwa ushaka ubutabera “, akaba ari guhabwa abafite aho bahuriye n’umuntu ucyekwa cyangwa ufunwe barimo aba Avoka, abakora muri RIB, RCS, n’abafite aho bahurira n’ubuzima bwo mu mutwe, aho bari kurebera hamwe uko umuntu wafashwe ahabwa uburenganzira adafashwe nabi cyangwa ngo ahohoterwe bishobora kumubyarira kuba yagira ibibazo byo mu mutwe(Trauma).

Photo: Samie Images

Muri aya mahugurwa kandi abayitabiriye barigishwa uburenganzira bw’uwakoze icyaha, uko agomba gufatwa n’uburyo bwo kumufasha kwiyakira.

umuyobozi wa Fondation DIDE mu karere k’ibiyaga bigali Madame Odette Mukansoro yavuze ko ikigamijwe muri aya mahugurwa ari uguhuza inzego zishinzwe uwakoze icyaha kugira ngo bazigishe uburyo bwo gufata neza umuntu uje agana inzego z’ubutabera.

Madame Odette Mukansoro umuyobozi wa Fondation DIDE

yakomeje avuga kandi ko abitabiriye aya mahugurwa bari butahe bazi uko umuntu yitwara imbere y’uje agana ubutabera, kandi ko bari buhuze imbaraga mu gukora kinyamwuga mu rwego rwo kwirinda ihungabana ry’uwaje agana ubutabera.

Photo: Samie Images

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bagaragaje imbogamizi z’uko hakiri abaregwa bakunze kubeshya imyirondoro abandi bagatanga amakuru atari yo cyane cyane nkay’uburwayi bashobora kuba bafite hakaba hakenewe ubukangurambaga kugira ngo iki kibazo gicyemuke.

Photo: Samie Images

Umuryango Fondation DIDE ufite icyicaro mu Busuwisi ukaba waratangiye gukora mu mwaka wa 1992 i Geneve, naho mu Rwanda ukaba waratangiye kuhakorera kuva mu mwaka wa 1998 ukaba, ukorera mu magereza atandukanye yo mu Rwanda.

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top