Amakuru

BUFMAR irizeza abanyamuryango bayo ubuvugizi kugira ngo amavuriro arusheho gukora neza.

Umuryango uhuza ibikorwa by’amavuriro ya Kiliziya Gatolika n’amatorero yemewe na Leta mu Rwanda BUFMAR (Bureau des Formation Medicale Agree du Rwanda),uratangaza ko ugiye gukora ubuvugizi no guteza imbere amavuriro ya kiliziya Gatolika n’amatorero kugira ngo arusheho gutanga servisi nziza.

Ibi byagarutsweho Kuri uyu wa kane tariki 7 Gashyantare 2019, mu nama yahuje abayobozi b’ibigo by’ubuvuzi bya kiliziya Gatolika n’amatorero mu Rwanda.

Ni inama yari igamije kurebera hamwe uko amavuriro ahagaze ku bijyanye n’ibikoresho, aho hagaragajwe ubushakashatsi bwakozwe mu mavuriro atandukanye bugaragaza uko ibikoresho byo muri ayo mavuriro bihagaze.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hari amavuriro afite ibikoresho ariko bikaba bidakora,bimwe bikaba byarapfuye burundu ibindi bikaba bikeneye gusanwa kuvugururwa kugira ngo birusheho gukora neza.

Umuyobozi wa BUFMAR Bwana Rwagasana Ernest yasabye abitabiriye iyi nama bafite ibikoresho bidakora gutanga raporo igaragaza ibyasanwa n’ibyapfuye burundu kugira ngo harebwe icyakorwa kugira ngo amavuriro arusheho gukora neza.

Yanavuze kandi ko bagiye gushaka ibisubizo kugira ngo barusheho guteza imbere ibigo by’ubuvuzi bya Kiliziya n’amatorero byo Mu Rwanda kugira ngo birusheho gutanga serivisi nziza.

Yashoje ashimira abitabiriye iyi nama ku bitekerezo byiza n’icyerekezo abizeza ubufatanye mu guteza imbere ibigo by’ubuvuzi bya Kiliziya n’amatorero.

Kimwe mu by’ingenzi uyu muryango ugamije ni kwegereza Abanyarwanda imiti n’ibikoresho byo kwa muganga byiza kandi bihendutse, umaze imyaka 43, ukaba ugizwe n’abanyamuryango 22 barimo Diyosezi Gatolika icyenda ziri mu Rwanda, Diyosezi umunani z’iterero ry’abangilikani mu Rwanda , itorero rya Pantekote mu Rwanda ,(ADEPR), itorero Methodiste Libre mu Rwanda, AEBR (Association des Eglise Baptiste au Rwanda), Ihuriro ry’amatorero y’Ababatista mu Rwanda (UEBR) na EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda).

Kugeza ubu BUFMAR igeza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga ku bigo by’ubuvuzi mu Rwanda,ibinyujije kuri farumasi z’Uturere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top