Afurika

Rwanda:RBC – African Leadership University :gutanga amaraso ku bushake byagenze neza

Taliki ya 18 Mutarama 2019, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, Rwanda Biomedical Center (RBC) cyazindukiye mu gikorwa cyo gufata amaraso ku bant babishaka,abanyeshuri biga muri Kaminuza yigisha imiyoborere, izwi ku izina rya African Leadership University (ALU). 

Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutanga Amaraso mu Rwanda Dr Gatare Swaibu, avuga ko igikorwa barimo ari ugushaka amaraso kugirango barengere ubuzima bw’abarwayi n’indembe

Akomeza avuga ko impamvu nyamukuru ikigo RBC cyerekeje muri iyi kaminuza ari  amahirwe kuri twebwe, kubona abantu bari hamwe, tukabagezaho ubutumwa bwo gutanga amaraso yewe, bakaza no kuyatanga  ».

Dogiteri Swaibu yakomeje avuga ati “ Mu banyeshuri 580 barenga biga hano, abarenga 300 aba ari abanyamahanga, benshi ari bashyashya mu gihugu, tuboneraho umwanya wo kubabwira ibikorwa dukora, servisi z’ubuzima aho bazisanga, izifite igiciro kirangana gute ? serivise ubwazo ni izihe ?. 
Izo dutangira ubuntu ni izihe ? Ayo makuru yose tuboneraho umwanya wo kugirango tuyasangize abo banyeshuri b’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi baje kwiga muri iyi kaminuza.”

Umwe mu banyeshuri watanze amaraso ku bushake, utakunze ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru, yatangaje ko iki gikorwa cyabashimishije, kuko amaraso batanze azarengera ubuzima, ati : “Mu buzima no gutanga birimo, natwe twatanze ubuzima”.

Ati ibyerekeye gukomeza iki gikorwa cyo gutanga amaraso, nyuma ya za kaminuza, yatangaje ko kizakomereza muri za gare, Car Free Zone, n’ahandi hateranira abantu benshi, yunzemo ko bafite ahantu 586 mu Rwanda hose, hakorerwa igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake.

Carine kayitesi

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top