Amakuru

Abagabo barasabwa gufasha abagore babo kwitabira kujya mu myanya y’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Mutarama 2019, mu nama yahuje abayobozi ba RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Center), hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe bugamije kugaragaza uko ihame ry’uburinganire rihagaze mu Rwanda.

Ni ubushakashatsi bwakozwe biciye mu mushinga Prevention+ wa RWAMREC, bukaba bwari bugamije kugaragaza ibigomba gukorwa na Leta, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’amadini kugira ngo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore rirusheho kwimakazwa uko bikwiye.

Ubu bushakashatsi kandi bwari bugamije kugaragaza ahari icyuho mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ndetse no kureba uko gahunda zakozwe n’imirongo ngenderwaho.

Ubu bushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko umubare w’abagore bari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze uhereye ku Karere gusubira hasi ukiri muto cyane, bagaragaza ko bimwe mu bituma uyu mubare utiyongera hari abagore bakitinya bakanga kujya guhatanira iyo myanya.

Abakoze ubu bushakashatsi ndetse n’abari bitabiriye iyi nama bagaragaje kandi ko abagabo badatera inkunga y’ibitekerezo abagore babo kugira ngo bajye gupiganirwa iyi myanya, basaba abagabo kugira umuco wo kuganiriza abagore babo bakabereka ko bashoboye kandi bakabatera inkunga y’ibitekerezo kugira ngo babashe kwitabira kujya mu myanya y’ubuyobozi mu nzego z’ibanze.

Ku bijyanye n’ubukangurambaga kuri HeforShe, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko buri hasi cyane ko hakenewe ibiganiro n’umuyoboro  wakoreshwa kugira ngo HeforShe ibashe kumvikana neza kugera ku rwego rw’umudugudu dore ko hari bamwe bayifata uko itari.

Uturere twa Karongi na Nyaruguru nitwo tuza ku isonga mu kugaragaza imirongo ngenderwaho na gahunda zihamye zigamije kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, mu gihe akarere kaza ku mwanya wa nyuma ari akare ka Gasabo kadafite gahunda ndetse n’imirongo ihamye igaragaza ibizakorwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore.

RWAMREC ni umuryango wita kandi ugateza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nk’ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu, bukaba kandi isoko isesuye y’iterambere rirambye.

Umuryango RWAMREC washinzwe kugira ngo utange umusanzu wawo mu iterambere ry’igihugu, binyujijwe mu guha agaciro no guteza imbere uburinganire,hitawe ku ndangagaciro Nyarwanda n’uruhare rw’abagabo mu bufatanye n’abagore mu rugamba rw’iterambere rirambye.

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top