Amakuru

Abahinzi b’umuceri wa kigori baravuga ko waheze mu buhunikiro kubera kubura isoko.

Abahinzi hamwe n’abafite inganda zitunganya umuceri mu Rwanda, bagaragarije Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ibibazo by’ingutu bibugarije birimo icy’umuceri wa kigori wabaye mwinshi mu buhunikiro kubera ko udakundwa ku isoko.

Imibare iheruka gukusanywa na Minicom, igaragaza ko Toni zirenga 5000 z’umuceri wa kigori ziri mu buhunikiro bw’inganda zitarabona abaguzi.

Abafite inganda zitunganya umuceri n’abahinzi bawo kuri uyu wa 18 Ukuboza, bagiranye inama nyunguranabitekerezo yateguwe n’impuzamiryango ifasha abahinzi b’umuceri n’ibigori muri Afurika (ICCO), igamije gushakira ibisubizo ibibazo byugarije abo bahinzi.

Umuyobozi wa koperative y’abahinzi b’umuceri ya Ntende ikorera mu Karere ka Gatsibo, Rugwizangoga Elise, yavuze ko ari ikibazo kuko bitegura kweza undi muceri.

Ati “Twifuje kugira ngo mudusangize ku makuru ajyanye n’impamvu uyu musaruro wabuze isoko, aduhe n’icyizere cy’ugiye kwera koko niba tuzawubonera isoko cyangwa se niba uzahera ku bahinzi.”

Umuyobozi w’uruganda rutunganya umuceri rwa Kirehe, Nyiramubano Rose, yavuze ko Umusaruro ugenda wiyongera ariko ko bo bahinga umuceri mugufi wa kigori, ukaba utabasha guhangana ku isoko kubera ko hari imiceri myinshi miremire yubatse izina.

Ati “Nkatwe twagize ibibazo bikomeye kubera ko umuceri mwinshi dufite ni umugufi. Ku isoko ntugurwa n’ubu mu buhuniko dufite Toni zirenga 2000 kandi murabona ko undi wereyemo.

Umuyobozi ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro muri ICCO, Birasa Patrick, yavuze ko inshingano zabo ari ukwereka abahinzi uko binger umusaruro n’ubwiza bwawo, Minisiteri nayo igashyiraho amabwiriza ajyanye n’amasoko n’ibiciro byawo.

Mukaniyonzima Dative, ushinzwe kunoza uruhererekane nyongeragaciro rw’ibihingwa muri Minicom, yavuze ko abahinzi n’abanyenganda aribo bafite uruhare runini mu guhitamo ingano y’imbuto bifuza guhinga, bitewe n’uwo babona ukenewe ku isoko.

Ati “Mu makuru dufite ni uko umuceri ugiye kwera muri iki gihembwe cy’ihinga ni uko abahinzi benshi bahinze umuceri muremure.”

Yakomeje avuga ko ufite umuceri wa kigori azakenera undi muremure kugira ngo abashe kugurisha uwo asanganywe kuko akenshi abacuruzi banini batagura ubwoko bumwe.

Carine Kayitesi

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top