Amakuru

Rutsiro: Abasheshe akanguhe bari ku isonga mu kwitabwaho

Abaturage bo mu Karere   ka Rutsiro  mu  Murenge  wa Kivumu, bageze mu za bukuru  barashimira ubuyobozi  ku nkunga y’ingoboka igera ku mafaranga ibihumbi  7500F  bahabwa buri kwezi  ibafasha  kubaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ryabonyende  Mariya,  umuturage ugeze mu za bukuru ufite imyaka  68  ukomoka  mu Murenge  wa Kivumu,  aganira  n’itangazamakuru  yavuzeko Leta yabatekerejeho.

Ati: “Ndashima Leta y’ubumwe yadutekererejeho twe abageze  mu za bukuru, ubu meze neza, nta nzara irangwa iwanjye n’akuzukuru tubana kariga nta kibazo,  kandi muri  iyo ngoboka bampa  naguzemo  ihene  ndetse n’inkoko ebyiri; isake n’inkokokazi, ndya amagi  ntakibazo mfite. Niyo mpamvu  ubona ndi inkumi  rwose. Perezida wacu  Nyakubahwa paul Kagame  aragahora ku ngoma  iteka rwose.”

Nzaboninka  Athanase  ufite imyaka 70 y’amavuko ukomoka mu Murenge  wa  Kivumu  we yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi  cyane  bwadutekerejeho  nk’abasaza bamaze  kugira  intege nke, ubu  rwose twavuye  mu bwigunge,  nta nzara, ntidusabiriza  kandi ibyo byose tubikesha  ubuyobozi  bwacu bwiza cyane .”

Umuyobozi   w’Akarere  Ka Rutsiro, Emerance Ayinkamiye avuga ko abageze  mu za bukuru  bahabwa  inkunga y’ingoboka ariko by’umwihariko turacyafite amahirwe ko bakiri mu miryango ibitaho cyeretse iyo ubwawo itishoboye  nibwo usanga umuntu yaratereranywe aba mu nzu wenyine bikaba byamugora  mu buryo bw’imibereho.

Akaba  ariyo mpamvu  dukurikirana  imibereho ye  yaburi munsi dufatanyije nabafatanya  bikorwa  bacu tubaha amafaranga  abafasha kugirango barusheho kugira ubuzima bwiza.

Akomeza avuga ko impamvu abageze mu zabukuru  ingoboka yabo bayibonera igihe ari uko abakozi babishinzwe bagomba gutanga iriya nkunga kugihe tukayigereranya n’umushahara kuko natwe iyo batinze ubona umuntu bitamushimishije,  ubwo  rero twabasabye ko mbere y’uko duhembwa nabo bagomba guhebwa. Gusa hariho imbogamizi ko rimwe na rimwe batinda kuyabona biturutse mu nzego zidukuriye ariko intego yacu nuko bagomba kuyabonera  igihe

Carine Kayitesi

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top