Amakuru

Rubavu: Bahishira ababateye inda kugira ngo batabura ubufasha bw’abazibateye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buhangayikishijwe n’ikibazo cyo gukumira burundu ibibazo ku bangavu batewe inda bataragira imyaka y’ubukure, kubera guhishira ababasambanyije kugira ngo batabura ubufasha bw’abazibateye.

Mukeshimana Rosa afite imyaka 16 y’amavuko, atuye mu kagari ka Munanira mu  Murenge wa Nyamwumba avuga ko yatewe inda agahishira uwamusambanyije kubera ko uwamusambanyije yamubwiye ko namuvuga atazamufasha. Mukeshimana agira ati” Nahisemo kwicecekera sinamushyira ahagaragara, kugira ngo ntazabura ubufasha bw’umwana nzabyara”.

Mukamudenge Therese umuturage wo mu Murenge wa Nyamyumba avuga ko ku bwe, abona guhishira umuntu wateye inda umwana utarageza ku myaka y’ubukure akenshi aba ari ukurwana ku burenganzira bw’umwana na nyina kugira ngo wa mwana wavutse atavutswa uburenganzira bwo kwandikishwa mu gitabo cy’indangamimerere no gutanga indezo.

Agira ati “iyo ukuri kugiye ahagaragara uwateye inda agafungwa, usanga ababyeyi b’umukobwa ari bo bikoreye umuzigo wo kwiyandikishaho wa mwana wavutse mu buryo butateganyijwe”.

Habyalimana Gilbert, umuyobozi w’AKarere ka Rubavu ati,  “Mu Karere ka Rubavu kuva mu mwaka wa 2012 kugeza 2018   habonetse umubare munini ugera kuri 373 w’abangavu bahuye n’ikibazo cyo guterwa inda zitateganyijwe”.

Uyu muyobozi w’Akarere akomeza avuga ko hari abagera ku 120 bamaze kuvuga abo bakeka ko babateye izo nda akagira ati: “Ubu turi gukorana  n’inzego zibishinzwe kugira ngo ababateye inda bakurikiranywe, banabiryonzwe, ni gahunda twatangiye, twashyizemo imbaraga mu rwego rwo kugira ngo iki kibazo tugikumire, akaba ari muri urwo rwego twakongera gukangurira ababyeyi kuba hafi y’abana babo kuko bigaragara ko bataye inshingano zabo batita ku burere bw’abana ngo babaganirize mu bijyanye n’ubumenyi bw’imyororokere mu buryo bw’ibanze. Ikindi kandi n’amakimbirane aboneka mu ngo zimwe na zimwe atuma abana bakura bigenga badafite umuntu uberekera uburyo bagomba kubaho.”

Ingingo ya 19 y’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ivuga ko umwana afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi Banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top