Amakuru

Rubavu: Kudasobanukirwa uburenganzira bwabo n’amategeko y’izungura biteza amakimbirane mu muryango

Amakimbirane mu miryango ashingiye ku mitungo cyane cyane mu bijyanye n’izungura, akunze  kugaragara ku baturage badasobanukiwe n’amategeko ndetse nuburenganzira bwabo bub abarengera.

Makuza Fabien, umuturage w’Umudugudu wa Busumba akagari ka Munanira, avuga ko bamwe na bamwe mu bana babakobwa mumiryango batasobanukirwa amategeko abarengera ajyanye n’izungura, rimwe na rimwe bigatuma bavuswa uburenganzira bwabo.  Ati ntabwo tuba tubisobanukiwe. Usanga akeshi ababyeyi barutanisha abana hari byagera mugihe cyizungura bo batakiiho ugasanga biteje amakimbirane basiga bateje ikibazo aho kugikemura, niyo mpamvu dukeneye ko na Leta hari uruhare yabigiramo hakorwa ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo dusobanikirwe uburyo bikorwa”.

Mukamusoni Jeanne nawe wo mu Mudugudu wa Busumba, ati “mvukana na  bahungu batanu none bagiye inama baragurisha batambwiye. Bampaye amafaranga bashatse ngo ni uko ndi umukobwa kudasobanukirwa n’Itegeko ry’izungura ubu naracecetse, ikindi kandi nanze no kwiteranya na bavandimwe banjye kuko njye ndi umukobwa kandi nakuze kizira ko ntankoko kazi ibika hari isake”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, buhamya ko habaho gahunda yo kumanuka bagasobanurira Amategeko abaturage, ahubwo ko hari abatabyitaho bibwira ko batazigera bayakenera, nk’uko bitangazwa na Habyarimana  umuyobozi wa Karere ka Rubavu Aragira, ati “rimwe na rimwe usanga umuturage atabikurikirana ngo amenye itegeko rimurengera kandi ko ari uburenganzira bwe kubimenya , ariko mu by’ukuri nkurikije gahunda nagiye mbona mu minsi yashije hagiye habaho gahunda yo guhugura abaturage ku mategeko mashya harimo, Itegeko ry’umuryango, Itegeko ry’ubutaka, n’Itegeko ry’izungura ariko si nahamya ijana ku ijana  ko amategeko yose batayasobanukiwe”.

Perezida wa komisiyo y’u Rwanda unshijwe ivugurura ry’amategeko Havugimana Aimable, asaba abayobozi cyane cyane abo mu nzego z’ibanze ko basobanurirwa amategeko ku bijyanye n’izungura, kugira ngo na bo basobanurire abaturage kuko no muri bo hari abadafite ubumenyi buhagije ku amategeko y’izungura kandi amakimbirane menshi ariho aba ashingiye.

Carine Kayitesi

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top