Amakuru

Imiti igabanya ubukana bwa SIDA imaze guhindura byinshi

Bimenyimana J.

Kuva abafite Vírusi itera SIDA batangira gufata imiti igabanya ubukana, impinduka mu buzima bwabo.

Nk’uko bitangazwa na Dr. Nsanzimana Sabin, Umuyobozi w’ishami ryo kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, imiti igabanya ubukana bwa Vírusi itera SIDA, yahinduye byinshi,  haba mu Rwanda no ku isi yose muri rusange.

Ibi arabitangaza mu kiganiro yatanze mu kwizihiza imyaka 15 Urugaga rw’ababana na Virusi itera SIDA mu Rwanda.

Dr. Nsabimana aragira ati “imfu z’abafite Virusi itera SIDA, zahabanutse ho 82%. Abagize iyo Virusi mu myaka 10 ishize,  babonye amahirwe 35% yo kubaho igihe kirekire. ”

Dr. Nsanzimana, avuga kandi ko icyizere cyo kubaho cyiyongereye ho imyaka irenga 25.

Arasaba abafite Virusi itera SIDA gufata imiti neza, kuko umunsi umwe umuntu yibagiwe gufata umuti, utuma miriyari icyenda ziyongera mu maraso ye, bigatuma wa muti yafataga utagihangara Virusi.

Dr. Nsanzimana Sabin

Ibyo bigatuma ava ku muti wa mbere agashyirwa kuwa kabiri, yakomeza atyo agashyirwa kuwa gatatu, kandi nta wa kane ubaho.

Dr. Sabin arizeza abafite Virusi itera SIDA, ko hari gahunda yo koroshya uburyo bwo gufata imiti, ku buryo byava ku gufata umuti buri munsi, ugafatwa mu mezi atandatu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top