Amakuru

U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza imyaka 70 ishize hasinywe amasezerano yo kubahiriza Uburenganzira bwa muntu.

Mu gihe isi irimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 hasinywe kubahiriza uburenganzira bwa muntu, u Rwanda ruratangaza ko rumaze gukora byinshi ngo abanyarwanda babone uburenganzira.

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari GLIHD (Great Lakes Initiative for Human Rights and Development) ufantanyije na  n’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi (European Union) mu Rwanda, bateguye  inama nyungurana bitekerezo y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2018 ihuje inzego za Leta n’imiryango ifite aho ihuriye n’uburenganzira bwa muntu hano mu Rwanda. Igamije kwizihiza imyaka 70 hanarebwa  uruhare rw’iyi miryango mu guharanira uburenganzira bwa muntu.

Umurungi Providence ushinzwe ishami ry’ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko  mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera   wari uhagarariye Minisitiri w’ubutabera  yavuze   ko kuba u Rwanda rugeze kuri 87% mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu arintabwe inshimishije cyane ,ugereranyije no mubihe byashize

Yakomeje avuga ko ubukungu bugenda bwiyongera U Rwanda  ruzarushaho kongera amashuri,  amavuriro no gushakira akazi abashomeri kugira ngo buri wese agire uburenganzira bwo kubaho neza.

Yagize ati ‘’Ubu mu Rwanda abana bose bafite uburenganzira bwo kwiga kandi ku buntu mu  myaka 12 , buri Munyarwanda abasha kwivuza binyuze mu bwisungane mu kwivuza Leta yashyizeho, ndetse n’ abagore bamaze kubona uburenganzira dore ko mbere bahezwaga muri byinshi’’.

Ambasaderi w’ Umuryango w’ Ibihugu by’Iburayi mu Rwanda Belomo Nicola yemeza ko u Rwanda ruri mu nzira  kandi rufite ubushake mu kubahiriza uburenganzira bwa buri muntu.

Yagize ati “  U Rwanda rwerekanye ubushake mu kurengera uburenganzira bwa muntu muri iyi myaka 20 ishize birufasha  kubaka sosiyete ibereye buri wese.”   Buri wese agomba kureba ko buri muntu abona ubwisanzure akwiye

Muri iyi nama hateraniye imiryango itegamiye kuri Leta yita ku burenganzira bwa muntu yo mu ngeri zitandukanye nk’izirengera abana, abagore ndetse n’abafite ubumuga.

Carine Kayitesi

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top