Afurika

Rwanda :Hafashwe ingamba zo kurandu  indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa hepatite c

Indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa hepatite c, mu Rwanda hafashwe  ingamba zo kuyirwanya burundu ,nk’uko abashakashatsi mu by’ubuganga bemeza ko mu bo ikunda kwibasira, ari ababana n’ubwandu bwa Sida, abakozi bakora kwa muganga, cyangwa se abarwayi bongererwa amaraso…

Kuri uyu wakabiri  Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane, atangiza inama y’iminsi ibiri, igamije guca burundu iyi ndwara mu Rwanda, yavuze ko Iyi ndwara ifite umuti ariko itagira urukingo, abayirwaye mu Rwanda babarirwa hagati ya 4% na 8%, ariko umubare munini w’abayirwaye akaba ari abari mu zabukuru bafite imyaka iri hejuru ya 55 y’amavuko.

Akomeza avuga ko iyo miti mu   Rwanda yatangiye ihenze cyane ku buryo igiciro cyayo cyageraga kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko ubu ikaba yaragabanutse cyane ikaba isigaye igura agera  ku bihumbi hafi 80 binateganyijwe iko nayo yazagabanuka

Yagize ati “Ikigamijwe ni ugukomeza ubukangurambaga twatangiye muri 2016, twibutsa Abanyarwanda ko kuyirinda bishoboka. Tuzi ko yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, mu maraso n’andi matembabuzi no mu bana bavuka ku babyeyi bayirwaye, kuyirinda rero biroroshye ”

Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima rivuga ko miliyoni 71 z’abatuye Isi barwaye iyi ndwara y’umwijima yo mu bwoko bwa hepatite C  ikaba ihitina ubuzima bw’abagera ku bihumbi 400 buri mwaka.

Abazapimwa iyi ndwara bazasangwa mu turere batuyemo nyuma y’ubukangurambaga buzakorwa ahantu henshi hatandukanye harimo mu bitangazamakuru bitandukanye mu nsengero n’ubutumwa buzajya butambuka mu nama n’ahandi.

Abaganga bemeza ko indwara y’umwijima yo mu bwoko C ishobora kuvurwa igakira burundu, akenshi nuko zitagaragaza ibimenyetso, zimenyekana gusa ari uko umuntu atanze amaraso kwa muganga, bikaba bisaba abantu kuyisuzumisha.

Carine kayitesi

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top