Afurika

Rwanda: hakojwe ubushakashatsi  ku ndwara zo mu mutwe n’ihungabana

Ibyavuye mu bushakashatsi imbogamizi zagaragaye ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe nuko imibare igaragara iri hejuru  hejuru ya 50% by’Abanyarwanda bafite ubumenyi ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, ariko bake nibo bajya gushaka ubwo bu

Dr Diane Gashumba atanga ikiganiro ku bitera indwara zo mu mutwe n’ihungabana.

Muri abo babajijwe bose 3% bagaragaje ikibazo cy’ihungabana naho mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi ni 27% bafite ikibazo cyihungabana bikaba biboneka ko iyo mibare iri hejuru cyane. Ababajije kwihungabana n’indwara zo mu mutwe ni kuva ku myaka 14-65.muri rusange

Abo twabonye bafite iri hungabana usanga haniyongeraho iyindi ndwara y’agahinda gakabije, kwiheba gutakaza icyizere cy’ejo hazaza byanamuviramo kwiyambura ubuzima cyangwa se akiyahuza ibiyobyabwenge. Ariko mu byukuri wakurikirana ugasanga icyo kiyobyabwenge gishamikiyeho izindi ndwara.

Dr Kayiteshonga wayoboye ubushakashatsi

Prof Vincent Sezibera umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda wari wungirije uwari uyoboye ubu bushakashatsi akaba yatangaje ko bamwe mu baturage babajije bagiraga ubwoba iyo yumvaga urikumubaza  ibibazo bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe.

Yakomeje agira ati “Ariko ibyo byahise bitwereka ko hari akandi kazi ko gukora kugira ngo abanyarwanda basobanukirwe n’uburwayi bwo mu mutwe bityo bakaganirizwa neza n’uburyo bashobora gufashwa

Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragara nk’imbogamizi kubirebana n’ubuzima bwo mu mutwe imibare igaragaza ko hejuru ya 50% by’abanyarwanda bafite ubumenyi kubirebana n’ubuzima bwo mu mutwe, bazi naho bajya gushakira ubufasha ariko bake nibo bajya gushaka ubwo bufasha

Dr Yvonne Kayiteshonga uyobora ishami rivura indwara zo mu mutwe muri RBC yagize ati “ Ubu bushakashatsi buratwereka aho tuzashyira ingufu ikindi twashatse kumenya ni izihe ndwara zo mu mutwe zituma abantu bashaka kwifashisha, twasanze ya ndwara yo mu mutwe aho ubona umuntu afite ibimenyetso.

Nkaho ari mu yindi si, aho yumva amajwi abandi batumva aho abona ibyo abandi batabona, ibyo bikazana n’ubwoba bukabije bigatuma agira guhangayika bikabije”. Izi nizo ndwara twabonye zaje ku isonga zituma abantu bajya kwivuza muri serivise zashyizweho na Leta hamwe no mu bajyanama b’ubuzima.

Dr Jeanne Condo niwe wasoje ibiganiro byavugaga ku bushakatsi ku ndwara zo mu mutwe hamwe no kugira agahinda gaka bishobora gutuma umuntu yiyambura ubuzima ashimira akazi gakomeye kakozwe n’aba bashakashatsi ariko batasoje ahubwo babonye ko hagomba no kuzakora k’ubushakashatsi bw’abana bakivuka kugeza ku myaka 13 kuko bo ntabwo bigeze babakoraho.

Carine kayitesi

Umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top