Amakuru

Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryazamuye imitangire ya serivisi za Mituweli

Bimenyimana Jérémie

Inyungu z’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itangwa ry’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza buzwi ku nka Mituweli, zazamuye imitangire ya serivisi za Mituweli.

N’ubwo umusanzu abanyamuryango batanga ukiri muto, bigatuma hari serivisi z’ubuvuzi badabwa.

Ikoranabuhanga ryahinduye cyane imikorere ya Mituweli.

Aganiriza abanyamakuru ku birebana na Mituweli mu mahugurwa y’umunsi umwe RSSB yabageneye, Umuyobozi w’Ishami rya Mituweli muri RSSB, Rulisa Alexis yemeza ko umusanzu wa Mituweli ukiri muto.

Ku birebana n’ikoranabuhanga, Bwana Rulisa, avuga ko mu gihe cya mbere Mituweli igitangirwa ku bigo nderabuzima, amakarita yari akoze mu mpapuro zashoboraga kwangirika, cyangwa zikiganwa.

Akomeza avuga ko aho gukoresha amakarita meza yahenda Leta cyangwa umuturage, RSSB ifata umwanzuro wo gukoresha indangamuntu.

Bwana Rulisa yemeza ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryazaniye inyungu nyinshi.

Bamwe mu bayobozi ba RSSB n’abanyamakuru bitabiriye amahugurwa

Aba mbere babyungukiye mo ni abaturage, kuko bajyaga Barara amajoro bajya kongerera agaciro ikarita ya Mituweli ki kigo nderabuzima, kandi yabanje gufata ikindi gihe cyo kwishyura umusanzu kuri SACCO.

Ibyo byatumye umwanya n’ikiguzi byabatwaraga birangira.

Ikindi ni uko buri mwaka umunyamuryango wa Mituweli yajyaga aho bakomoka kugira ngo ashobore kubona ikarita ya Mituweli.

Ibyo nabyo byararangiye, kuko umuntu akoresha telefone ye iyo ari yo yose, akishyura umusanzu kandi bigahita bigaragara muri RSSB ko uwo munyamuryango yishyuye umusanzu wa Mituweli.

Inzego z’ibanze nazo zafataga igihe kirekire ngo bafashe abanyamuryango kongerera agaciro ikarita ya Mituweli, bigatuma abandi baturage bashaka serivisi zitangwa n’ubuyobozi batazabona.

Muri rusange iterambere ryarahadindiriraga, ikoranabuhanga ryarabikemuye.

RSSB nayo yarahungukiye, kuko amafaranga yatindaga kubagera ho, ariko ubu umunyamuryango arishyura, umunsi ukurikiye ho amafaranga akaba yageze kuri Konti ya RSSB.

Ikoranabuhanga kandi ryagabanyije cyane uburiganya ku bijyanye n’iminsi 30 uwakererewe kwishyura umusanzu wa Mituweli yagombaga gutegereza.

Ikorabuhanga ryanazamuye ubwitabire bwo kwishyura imisanzu ya Mituweli, kuko muri aya mezi atandatu ashize, ubwitabire bugeze kuri 83%.

Rulisa Alexis Umuyobozi w’Ishami rya Mituweli muri RSSB

Abakozi ba Mituweli nabo bashoboye kugabanya amasaha y’akazi, kuko mbere batangiraga akazi mu gitondo bakagasoza mu gicuku.

Umunyamuryango aracyatanga umusanzu muto

Bwana Rulisa akomeza avuga ko kuba hari serivisi z’ubuvuzi abanyamuryango ba Mituweli badahabwa, biterwa n’uko umusanzu umunyamuryango wa Mituweli atanga, ukiri muto.

Akomeza avuga ko ubushakashatsi bwakozwe, bwerekanye ko kugira ngo umunyamuryango wa Mituweli yivuze neza, Uri uko agomba kwishyura nibura amafaranga ibihumbi birindwi.

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top