AKARENGANE

Rubavu: Umugore yatawe muri yombi ashinjwa gukata igitsina cy’umugabo we

Umugore wo mu Kagari ka Burushya mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, akurikiranweho gukata igitsina cy’umugabo we akoresheje urwembe, ariko ku bw’amahirwe ntigicike.

Amakuru aturuka mu baturanyi babo avuga ko uwo mugore bitari ubwa mbere agerageza guhohotera umugabo we, kuko yigeze gufungwa nyuma akaza kurekurwa ubwo yari yashatse kumutera icyuma.

Abaturanyi kandi bavuga ko uyu mugore akimara kubikora, yavugaga ko yahoye umugabo we ko yanze kujya kuvuza umwana wabo urwaye kandi nta mituweri bafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burushya, Uwimana Eustache avuga ko uyu mugore yari asanzwe yarananiranye mu baturanyi.

Ati “Bari basanzwe bafitanye amakimbirane ku buryo uyu mugore yararanaga icyuma, hari n’ubwo bamufunze aza kurekurwa. Ejo rero bari baraye bashwanye ni uko umugabo arimo kwambara umugore ahita aza afata igitsina cy’umugabo arakata ariko kubw’amahirwe nticyavaho.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yakomerekeje umugabo we ku gitsina ubwo barwanaga bapfa amakimbirane basanganywe yo mu rugo.

Yakomeje agira ati “Turasaba abaturage kumenyekanisha ibibazo by’amakimbirane nk’aya kuko baba basanzwe babizi ntibabivuge kandi bishobora kuvamo impfu za hato na hato kandi zishobora gukumirwa.”

Uwo mugabo yajyanywe kuvurizwa ku bitaro ba Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Uwo mugore we afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top