Amakuru

Kayonza: Umunyeshuri yabyaye avuye mu kizamini cya Leta

Umunyeshuri wigaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyawera mu Karere ka Kayonza yabyaye avuye mu kizamini cya Leta, ubu ibizamini akaba ari kubikomereza muri maternité.

Uyu mukobwa ukomoka mu Murenge wa Mwiri yakoreraga ibizamini mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyagahandagaza mu Murenge wa Gahini, yafashwe n’ibise ari mu bizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere, akomeza guhanyanyaza arabikora birarangira.

Ibise byakomeje kwisukiranya kugeza ubwo abanyeshuri bagenzi be bahuruzaga abayobozi b’ikigo bamujyana ku bitaro bya Gahini, ari naho yabyariye umwana w’umuhungu ahagana saa moya z’umugoroba.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gahini, Dr Ngabire Nkunda Fillipe, yabwiye IGIHE ko umubyeyi ndetse n’uwo yibarutse bameze neza.

Ati “Yabyaye umwana w’umuhungu utagejeje igihe kuko yavukiye amezi atandatu, afite amagarama 800 ubu ari mu byuma, naho uwo mukobwa ameze neza bamuzaniye n’ibizamini arakomeza kubikora. Uwo mukobwa afite imyaka 23 y’amavuko, yiga mu ishami rya HEG.”

Dr Ngabire yakomeje avuga ko ari ubwa mbere bakiriye umunyeshuri uje kubyara mu gihe cy’ibizamini.

Uretse uyu mwana w’umukobwa wibarutse, mu Murenge wa Mukarange muri Kayonza naho haravugwa undi uri gukora ibizamini atwite inda nkuru.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top