Amakuru

Abana batandatu bafungiye muri Gereza ya Nyagatare batangiye ibizamini bisoza icyiciro rusange.

Abana batandatu bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare, bari mu banyeshuri basaga ibihumbi 160 kuri uyu wa Kabiri batangiye gukora ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange n’ibisoza amashuri yisumbuye.

Abo bana uko ari batandatu bo muri gereza y’abana ya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bisoza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, aho bari gukorera mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare.

Ni inshuro ya gatatu abagororwa bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare bakora ibizamini bisoza icyiciro rusange.

Abana barimo gukora ibi bizamini bahamijwe ibyaha n’inkiko bakaza gufungwa, ariko kubera ko gereza ifite inshingano yo kugorora, umwana ugiye gufungwa yigaga akomeza amashuri ye muri gereza, ndetse hakiyongeraho no kwigishwa umwuga.

Mu cyumweru gishize, abandi bana 12 nabo bafungiye muri Gereza y’abana y’i Nyagatare nabo bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza. Muri abo bana 10 ni abahungu naho babiri ni abakobwa.

Gereza ya Nyagatare yahariwe gufungirwamo abana bakora ibyaha batarageza ku myaka y’ubukure, bafite iri hagati ya 12 na 18.

Iyo bagezemo bahabwa ibyangombwa byubahiriza uburenganzira bw’umwana by’umwihariko harimo kwiga. Ibyo ariko bikorwa hatirengagijwe ko bafunzwe bagomba kurangiza ibihano bakatiwe n’inkiko.

Gereza ya Nyagatare ifungiyemo abana 373 bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ibiyobyabwenge n’ubujura.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top