Amakuru

Yego Innovision Ltd yongeye guhabwa ikindi gihembo mu guhanga udushya mu gutwara abantu muri Afurika.

Yego Innovision Ltd Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu gutwara abagenzi cyongeye kwegukana ikindi gihembo cyo kuba cyarahanze udushya dutuma ubwikorezi muri Afurika burushaho koroshywa, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki gihembo cyatangiwe i  Cape Town muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Mbere mu Nama yiga ku Ikoranabuhanga muri Afurika y’Epfo.

Yego Innovision Ltd  yabaye iya mbere ihigitse ibigo bikomeye bahatanaga  nka SqwidNet, Orange, UROS and Tata Communications byahatanaga.

Ni igihembo kije gikurikira icya porogaramu nziza mu binyabiziga bitwara abantu, Yego Innovision Ltd yegukanye mu cyumweru gishize nabwo kubera kwifashisha ikoranabuhanga mu gutwara abantu kuri moto (Yego Moto) no mu modoka nto (Yego Cabs) yahawe muri AppsAfrica Awards.

Muri ibi bihembo biba buri mwaka muri Afurika bitegurwa na  AfricaCom Awards, hahembwa ibigo bikomeje kuyobora urugamba rwo kugeza ikonabuhanga no kuriteza imbere ku mugabane wa Afurika. Yego Innovision yahembwe ku rwego rwa serivisi y’umwaka.

Ibindi bigo byatsinze mu bindi byiciro harimo Liquid Telecom itanga serivisi z’itumanaho rya Internet mu bihugu birimo n’u Rwanda, Orange, Econet n’izindi.

Tom Cuthell umuyobozi ushinzwe gutegura ibirori muri AfricaCom   avuga koi bi bihembo bigamije guha agairo Abanyafurika bazana udushya mu ikoranabuhanga.

Ati “Nashimishijwe no kubona Yego yegukana igihembo kuko ni ikigo cyazanye agashya kandi bigaragara ko gifite imikorere n’icyerecyezo bitandukanye n’ibimenyerewe mu kwifashisha porogaramu mu gutega ‘taxi’ haba muri Afurika n’ahandi ku Isi. Nifurije Yego gukomeza gutera imbere.”

Andrew Fassnidge washinze AppsAfrica.com awards, yavuze ko Yego ari urugero rwiza rw’ikigo cyazanye serivisi zihindura ibintu mu Rwanda, kigaragaza n’ubushobozi bwo guhindura uburyo bw’ingendo muri Afurika, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubwo yakiraga iki gihembo, Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision, Karanvir Singh, yavuze ko ari ikintu gishimishije.

Ati “Birashimishije guhembwa nka kimwe mu bigo byo muri Afurika byahanze udushya. Turi kugerageza kuba indi Uber. Ikoranabuhanga ryacu ryoroshya ubuzima ku bagenzi, abashoferi, polisi n’urwego rutanga impushya zo gukora taxi.”

Amahirwe aracyafunguye, intego yacu ikurikira ni ukuzajya tugeza ibiciruzwa mu ngo cyangwa abantu bakenewe nk’abakora amashanyarazi, abakora amazi n’abakora isuku.”

Yego yatangijwe mu Rwanda muri Nzeri 2017, yazanye uburyo bwo kwishyura ingendo kuri moto n’imodoka nto zitwara abagenzi hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi umuntu akishyura bitewe n’urugendo yakoze.

Ubu buryo bwa Yego bwongereye umuteka w’umubenzi n’ibyo aba atwaye kuko aba aziko atwawe n’umuntu wizewe kandi naho agiye agenda ahareba.

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top