Amakuru

Gicumbi: Bamwe mu baturage bavuga ko kumenya Ikinyarwanda bikigoranye

 Ubusanzwe abaturage baturiye umupaka wa Gatuna, usanga akenshi bakunze kwibanda ku gukoresha ururimi rw’igikiga ndetse n’abana babo babyiruka bavuga ururimi rw’igikiga ari narwo bakunze gukoresha mu ngo zabo, ugasanga kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda birabagoye igihe abana babo batangiye kwiga.

Mukakarangwa Helena, umuturage wo mu murenge wa Kaniga, akagari ka Murindi ufite imyaka 63, avuga ko ururimi bakunze gukoresha ari ururimi rw’urukiga.

Ati: “Ariko iyo ngiye nk’i Byumba cyangwa i Kigali hari ibyo bambwira  simbisobanukirwe mu Kinyarwanda hakagira ibinanira, gusa urukiga kuruvuga ntacyo bidutwaye, icyo tuzi ni uko turi abanyarwanda, gusa ni uko twegereye i Bugande bigatuma dukoresha urukiga ikinyaranda ntidukunde kugikoresha cyane tukavangavanga indimi.”

Yongeraho ko kandi n’abana babo bagorwa cyane no gukoresha ikinyarwanda igihe bagiye mu mashuri.

Ati: “Nk’abana bacu bakura bakoresha ururimi rw’igikiga, batangira kumva Ikinyarwanda bagiye kwiga ugasanga kwigana n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda birabagoye ugasanga bazana amanota atari meza.”

Byishimo Rosine, umukobwa w’imyaka  20 wo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Kaniga , Akagali ka Murindi, avuga ko kwiga mu kinyarwanda bibagora kuko usanga n’abarimu, ururimi rw’igikiga batarusobanukiwe ugasanga kumvikana hagati y’umunyeshuri na mwarimu bitoroshye  kuko tuba twaratojwe kuvuga ururimi rw’igikiga.

Uyu ndetse na bagenzi be, bumvikana basaba Leta kubafasha nko mu mashuri y’ibanze bakajya bahabwa abarimu ba kavukire bazi neza igikiga kuko ngo ari bo babasha kwigisha ikinyarwanda kikumvikana neza kurusha uko abandi barimu batazi igikiga babikora.

Ati:“Turasaba Leta ko badufasha bakajya bahashyira abarimu bahavukiye kugira ngo nibura bigishe mu kinyarwanda banasobanure mu gikiga nubwo nabyo birimo imbogamizi. “

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, avuga ko abaturage baturiye umupaka wa Gatuna,akenshi usanga bavuga ururimi rw’igikiga basangiye n’abaturanyi babo bo mu gihugu cy’u Bugande. Agashimangira ko nk’abayobozi bakora uko bashoboye ngo aba baturage barusheho kwiyumvamo ikinyarwanda nk’ingombyi y’umuco Abanyarwanda dusangiye.

Yongeraho ko kandi zimwe mu ngamba, akarere gafite harimo gushishikariza ababyeyi kuvuga Ikinyarwanda mu ngo zabo.

Ati: “Mu ngamba dufite dushishikariza ababyeyi ko mu ngo zabo bajya bavuga Ikinyarwanda kuko nta wundi uzaha agaciro ururimi rwacu uretse twe aho umuntu yaba atuye hose. Turasaba kandi ababyeyi gutangira gutoza abana babo kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda bakiri bato kugira ngo nibajya mu mashuli ntibahure na za mbogamizi zo kutamenya Ikinyarwanda.”

Nubwo aba baturage bo muri aka karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga harimo n’abatazi ururimi rw’Ikinyarwanda, bavuga ko bitababuza kumva ko ari Abanyarwanda kuko ngo hari byinshi bahuriyeho n’Abanyarwanda bo mu bindi bice by’igihugu, gusa bakanagaragaza ko hari umwihariko wabo nk’imbyino z’ikinimba ndetse n’ikinyobwa cyabo k’ikigage.

Kayitesi carine

Umwezi.net

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top